Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rikuriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, riri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Gabon.
Ni uruzinduko iri tsinda ry’ingabo z’u Rwanda zatangiye kuva ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, ryakirwa n’abasirikare b’u Bufaransa bari muri Gabon, nk’uko tubikesha urubuga rw’Igabo z’u Rwanda, RDF.
Uru ruzinduko rw’Ingabo z’u Rwanda ruje rukurikira urwa Brig Gen François-Xavier Mabin, Umuyobozi w’Ingabo z’u Bufaransa zifite icyicaro muri Gabon.
Ni uruzinduko rw’iminsi ine yagiriye mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira 2022, ndetse Brig Gen Mabin n’itsinda yari ayoboye, bakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.
Brig Gen Mabin yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda rwari rugamije gushimangira ubufatanye bwa gisirikare, hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa, nyuma y’ibiganiro byakozwe n’abayobozi b’Ingabo mu bihugu byombi muri Werurwe uyu mwaka.
Mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa DFAC yavaga i Musanze yerekeza Kigali, yabuze feri igonga ibinyabiziga byazamukaga mu makorosi ya Kanyinya biva i Kigali byerekeza Musanze. Iyi Coaster yari itwaye abagenzi, by’amahirwe nta wakometse cyangwa ngo ahasige ubuzima Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko […]
Post comments (0)