Inkuru Nyamukuru

Abanyamakuru ba Siporo batsinze Abayobozi n’abatoza ba Rayon Sports

todayMarch 20, 2023

Background
share close

Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe y’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda “AJSPOR” n’abayobozi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports, byarangiye AJSPOR yegukanye intsinzi.

Kuri iki Cyumweru ku kibga cy’imyitozo cyo mu Nzove habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe y’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda “AJSPOR” n’abayobozi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports, umukino wari mu rwego rw’ubusabane mu gihe shampiyona yahagaze.

Ni umukino watangiye ahagana i Saa Kumi z’umugorba, aho waje ukurikira umukino wa shampiyona y’abagore mu cyiciro cya kabiri, aho Rayon Sports yanyagiye Indahangarwa ibitego 5-1.

Ku ruhande rw’ikipe y’abanyamakuru kapiteni wayo yari Jean Butoyi ukorera RBA, akaba asanzwe ari nawe Perezida wa AJSPOR, mu gihe Uwayezu Jean Fidele yari kaipteni w’ikipe ya Rayon Sports.

Igice cya mbere hagati y’impande zombie cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Nyuma y’impinduka zagiye zikorwa ku mpande zombie, umukino waje kurangira abanyamakuru ba Siporo batsinze abayobozi n’abatoza ba Rayon Sports ibitego 2-0, byatsinzwe na Josia, ndetse na Rusine Didier wa RBA.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Tanzaniya yohereje imfashanyo zo kugoboka abaturage

Tanzaniya yatangiye kohereza imfashanyo z’ibiribwa n’amahema mu gihugu cy'abaturanyi Mozambique. Izi mfashanyo zigenewe ibihumbi by'abaturage bahuye n’ingaruka z’umuyaga uvanze n’imvura witiriwe Freddy. Abantu barenga 190 nibo bivugwa ko bitabye imana, mugihe 584 bakomeretse, na 37 kugeza ubu baburiwe irengero muri icyo gihugu. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, umuyobozi w’agateganyo ushinzwe itangazamakuru mu gisirikare, Gaudentius Ilonda, yavuze ko Tanzaniya yohereje toni 1.000 y’ifarini, uburingeti 6.000, amahema 50 hamwe na kajugujugu ebyiri zo […]

todayMarch 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%