Inkuru Nyamukuru

DRC: Abarenga 20 baguye mu bitero by’abitwaje intwaro

todayMarch 20, 2023

Background
share close

Abasivile barenga 20 baguye mu bitero bitandukanye mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo.

Mu ntara ya Ituri, abarwanyi b’umutwe wa CODECO, barashinjwa kugaba ibitero mu ngo z’abaturage mu gace ka Mahagi mu rukerera cyo ku wa gatandatu.

Umuyobozi w’ako gace kagabweho n’uyu mutwe, Arnold Lokwa, yavuze ko babaruye abantu 15 bishwe, bagizwe ahanini n’abagore, abana n’abageze mu zabukuru.

Amakuru aturuka muri ako karere kandi avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize imirwano yongeye kwaduka hagati ya leta n’abarwanyi b’umutwe wa M23.

Mu majyaruguru y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku wa gatandatu hongeye kandi kumvikana gutana mu mitwe hagati y’izo mpande ebyiri.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Igitaramo ‘Urwejeje Imana’ cyasusurukije imbaga y’abacyitabiriye

Itorero Inyamibwa rya AERG ishami rya Huye, ryakoze igitaramo cyiswe Urwejeje Imana, kikaba cyasusurukije imbaga y’abacyitabiriye, baturutse hirya no hino mu gihugu. Ntabwo ari ku nshuro ya kenshi mu Rwanda haba igitaramo cy’imbyino nyarwanda gusa, ku wa 19 Werurwe 2022 mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nko kuri Camp Kigali, habereye igitaramo cy’Inyamibwa, cyahuruje abaturutse imihanda yose. Ahagana saa mbili nibwo itsinda ry’abakaraza bakiri bato rya ‘Nyundo […]

todayMarch 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%