Inkuru Nyamukuru

Perezida Xi Jinping ari mu ruzinduko mu Burusiya

todayMarch 21, 2023

Background
share close

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ari mu Burusiya mu rugendo rw’akazi ruzamara iminsi itatu rugamije ahanini kwimakaza imibanire y’ibihugu byombi mu nzego zirimo n’ubukungu.

U Bushinwa kandi burifuza kugira uruhare mu gushakira umuti intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, mw’ijambo yavugiye kuri tereviziyo y’igihugu ubwo yakiraga mugenzi we Xi Jinping, yavuze ko yiteguye gukorera ku nkingi 12 u Bushinwa buheruka gutanga nk’umuti w’intambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Prezida Putin yagize ati: “Imiryango yacu iruguruye ku biganiro by’amahoro. Nta gukeka ko igihe kigeze, tuzaganira ku ngingo zose mwatanze nk’umuti. Ingingo zanyu turaziha agaciro.”

Perezida Putin yashimye urugendo rwa mugenzi we w’u Bushinwa mu gihe ibihugu byo mu burengerazuba bifitiye u Burusiya icyo yise urwango.

Xi Jinping ni we muyobozi wa mbere ubonanye na Perezida Putin kuva urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI, rushyize hanze impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha birimo gushimuta abana bo muri Ukraine.

U Burusiya bwagaragaje ko ibyo birego bya CPI bishingiye ku rwango. U Bushinwa nabwo bwatangaje ko ibyo CPI yakoze bigaragaza kugira uruhande ibogamiyeho.

Ukraine igaruka ku rugendo rwa Xi Jimping mu Burusiya, yatangaje ko u Bushinwa bwari bukwiye kwotsa igitutu u Burusiya kugirango buhagarike icyo Ukraine yise kwiyenza kw’igihugu cy’u Burusiya. Amakungu yagiye ashinja u Bushinwa gushyigikira u Burusiya mu ntambara burimo na Ukraine, ariko bukabihakana.

Urugendo rwa Perezida w’u Bushinwa mu Burusiya rw’iminsi 3, biteganyijwe ko kuri uyu wa wa Kabiri aribwo hari bube ibiganiro nyirizina hagati ya Perezida w’u Burusiya na mugenzi we.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Cardinal Kambanda yavuze uko Papa yabaciriye amarenga yo gutora Umushumba wa Kibungo

Ubwo yasuraga Paruwasi ya Mukarange muri Diyosezi ya Kibungo, kuri iki cyumweru tariki 19 Werurwe2023 ukaba n’umwanya wo kwereka Abakirisitu b’iyo Paruwasi Umushumba mushya wa Kibungo, Caridinal Kambanda yavuze uburyo Papa Francisco yaciriye amarenga Abepisikopi b’u Rwanda yo gutora umushumba wa Kibungo. Cardinal Kambanda yavuze uburyo Papa yabaciriye amarenga y’uko agiye gutora Musenyeri wa Kibungo Ati “Ntabwo nari mperutse gusura Paruwasi ya Mukarange none uyu munsi nkaba nishimiye ko mbasuye […]

todayMarch 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%