Inkuru Nyamukuru

Umuhanzi Saidi Brazza yitabye Imana

todayMarch 24, 2023

Background
share close

Umuhanzi Saidi Brazza wamamaye mu njyana ya Reggae, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu 24 Werurwe 2023 aguye mu bitaro bya Ngozi aho yari amaze iminsi arwariye.

Amakuru yemeza urupfu rwa Said Brazza avuga ko yazize uburwayi ndetse akaba yari amaze iminsi arembye, ariko ntihatangajwe indwara yamuhitanye.

Saidi Brazza yaherukaga kuvugwa cyane muruhando rw’imyidagaduro mu 2016 ubwo yari mu rubyiruko rwari rwajyanywe mu igororero rya Iwawa, kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Uyu muhanzi yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Huye , gusa umuryango werekeza i Burundi mu 1959 ari naho se na nyina bapfiriye, mu 2014 yagarutse mu Rwanda, ndetse atangaza ko agiye gukomereza ibikorwa by’umuziki mu Rwanda..

Azwi cyane mu ndirimbo zamenyekanye mu karere nka Yameze amenyo, Twiganirira, Kugazaka n’izindi akaba amaze mu muziki imyaka 25.

Icyakora nyuma yo kugorwa n’ubuzima bw’i Kigali ubwo yari avuye kugororerwa i Iwawa yahise asubira i Burundi ari naho yaguye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umukino w’Amavubi na Benin uzabera kuri Kigali Pelé Stadium

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yemeje ko umukino uzahuza u Rwanda na Benin uzabera kuri Kigali Pelé Stadium, tariki 28 Werurwe 2023. Kigali Pelé Stadium Uyu mukino wo kwishyura mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023, wari uteganyijwe tariki 27 Werurwe 2023 kuri stade mpuzamahanga ya Huye, ariko mu ibaruwa CAF yandikiye Ishyirahamawe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yaribwiye ko uzabera kuri Kigali Pelé Stadium mu Mujyi […]

todayMarch 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%