Kwibuka 25: Ijoro ryo kwibuka i Kigali
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye avuga ko urugendo igihugu cy’u Rwanda cyahisemo rwo kubaka ubumwe ruzakomeza kuranga Abanyarwanda bakaruhererekanya. Yabivuze kuri uyu uyu wa 07 Mata 2019, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994, umugoroba wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwatangiriye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko rwerekeza kuri Stade Amahoro. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)