Abimukira 19 baturutse mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara baguye mu nyanja ya Mediterane nyuma y’uko ubwato barimo burohamye muri iyo nyanja banyuragamo berekeza mu Butaliyani.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu watangaje ayo makuru wavuze ko bari bavuye mu gihugu cya Tuniziya. Mu minsi 4 ishize ubwato 5 butwaye abimukira bwarohamye mu muri iyi nyanja buturutse mu mujyi wa Sfax. Abagera ku 9 baguye muri izi mpanuka abandi 67 baburirwa irengero muri iki gihe ubwato butwaye abimukira berekeza mu Butaliyani bukomeje kwiyongera.
Romadan Ben Omar ukorera umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko abarinda imipaka yo mu mazi muri Tuniziya babashije kurokora abantu 5 bari mu bwo bwato bwahagurukiye ahitwa Mahdia.
Nubwo ntacyo abayobozi ba Tunizia batangaje, abarinda imipaka yo mu mazi muri icyo gihugu bavuze ko mu minsi ine ishize bashoboye guhagarika ubwato bugera kuri 80 bata muri yombi abimukira bagera ku 3000 baturutse mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bashakaga kwambuka bajya i Burayi.
Niyonkuru Samuel ukinira ikipe y'Amagare ya Inovotec yegukanye isiganwa ry'amagare rya Kivu Belt Race 2023 ahigitse Muhoza Eric ukinira Bike Aid yo mu Budage. Ni irushanwa ryabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe, ribera ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu. Ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY n’Akarere ka Rubavu. Kivu Belt Race ni isiganwa ryongerewe mu azaba agize Shampiyona y’Amagare mu Rwanda mu 2023 […]
Post comments (0)