Inkuru Nyamukuru

#EAPCCO2023: Polisi y’u Rwanda yegukanye irushanwa mu kurasa

todayMarch 27, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda yegukanye umudali wa Zahabu mu mukino wo kurasa wabereye mu Kigo cya Polisi giherereye mu Karere ka Bugesera.

Umukino wo kurasa ni umwe mu mikino 13 ibera mu Rwanda mu mikino ihuza abapolisi bo mu muryango w’abayobozi ba Polisi mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasurazuba (EAPCCO).

Ku mukino wa nyuma wabereye mu kigo cya Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Bugesera, ku Cyumweru tariki 26 Werurwe, u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere rutwara imidali 6 ya Zahabu, 5 ya silver n’ibiri ya bronze.

Kenya niyo yaje ku mwanya wa Kabiri nyuma yo kwegukana imidali ibiri ya silver, n’umudali umwe wa zahabu na bronze mu gihe Uganda nayo yatwaye umwe wa bronze.

Corporal (CPL)  Ndungutse Patrick yatsinze ku manota 514, yegukana umudali wa Zahabu,  Police Constable (PC) Nteziryayo Eric wagize amanota 502, ahabwa umudali wa bronze mu bagabo bakoreshaga masotera naho  CPL Daudi Jumanne wo mu gihugu cya Tanzania yegukana umudali wa bronze ku manota 342.

U Rwanda rwongeye kwegukana umudali wa Zahabu mu ikipe y’abagabo bakoreshaga imbunda yo mu bwoko bwa masotera, Kenya yegukana umudali wa silver, u Burundi buza ku mwanya wa Gatatu n’umudari wa bronze.

Mu bagore, Niyindeba Aline yegukanye umwanya wa gatatu ahabwa umudali wa bronze, nyuma y’abanya Kenya babiri Belinda Akoth wabaye uwa mbere agahabwa umudali wa Zahabu na Sarah Sintoi wakurikiyeho akegukana umudali wa Silver.

Mu mukino w’Iteramakofe u Rwanda rwegukanye imidali ine ya Zahabu, aho Mugisha David yatsinze Moses Kabuka wo mu ikipe ya Uganda mu cyiciro cy’ibilo 48, Niyonagize Zackalia  atsinda umunya Ethiopia Iyob Aseta mu cyiciro cy’ibilo 54 mu gihe Hagenimana Aimable yatsinze Martin Odour wo muri Kenya mu cyiciro cy’ibilo 57; hanyuma Nsengiyumva  Vincent atsindira umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’ibilo 86 nyuma yo gutsinda Diye Dem Mathias wo muri Sudani y’Epfo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ruri mu bihugu bifite amashanyarazi ahendutse (Raporo)

U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu 30 ku rwego rw’isi bigeza amashanyarazi ku baturage ku biciro biri hasi cyane, nk’uko byerekanwa na raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’urubuga rwo kuri murandasi kabuhariwe mu makuru arebana n’isoko n’abaguzi (Statista.com). Ibindi bihugu byo muri Afurika biri kuri urwo rutonde ni Ghana, Afurika y’Epfo, na Kenya. Iyo raporo yashingiye ku nyigo yakozwe muri Kamena 2022 ku bihugu 30 byo hirya no hino ku isi, […]

todayMarch 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%