Abantu 17 bari bashimuswe ku wa gatandatu mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo, mu ntara ya Ituri bishwe ku cyumweru n’abarwanyi b’umutwe wa Codeco.
Banguneni Gbalande, umuyobozi w’abo mu bwoko bw’aba Akonyo-Nyali, aho ubwo bwicanyi bwakorewe, yavuze ko abarwanyi ba Codeco batwaye abo bantu hagati y’uturere twa Bambu na Kobu muri teritware ya Djugu, ku birometero 45 by’umujyi wa Bunia, mu ntara ya Ituri.
Abo bantu bashimuswe bari bari mu modokari ebyiri zari zivuye i Bunia, zerekeza mu gace ka Mongbwalu kazwi ko karimo amabuye y’agaciro menshi.
Kuva mu mpera za 2022, nta cyumweru gishira abantu batishwe muri iyo ntara ya Ituri, intara itunze amabuye y’agaciro ya zahabu. Abarenga 30, bigganjemo abagore n’abana bishwe bunyamaswa hagati muri uku kwezi kwa werurwe tariki ya 18 mu bice bitandukanye. Ubwicanyi bushunjwa abarwanyi b’umutwe wa Codeco.
Codeco (Coopérative pour le développement du Congo) ni umutwe ugizwe n’ibihumbi byinshi by’abaturage bitwaje intwaro aho bavuga ko barimo kurwanirira ubwoko bw’aba Lendu bukunze gushyamirana n’aba Hema.
Sekamana Tharcisse uzwi ku izina rya Elias w’imyaka 40 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Kimaramu, Akagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare, arakekwaho kwica umugore we amukubise inyundo mu mutwe, ahita ahunga ariko asiga urupapuro rw’irage ry’abana. Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023, ariko umurambo wa nyakwigendera uboneka ku cyumweru mu nzu yari atuyemo. Umukuru w’Umudugudu wa Kimaramu, Mutimura Charles, avuga ko aya makuru bayamenye bahamagawe n’ukekwaho […]
Post comments (0)