Inkuru Nyamukuru

SACCO ya Karangazi yibwe asaga Miliyoni 25Frw

todayMarch 27, 2023

Background
share close

SACCO y’Umurenge wa Karangazi, yibwe hadaciwe urugi, idirishya cyangwa ngo batobore urukuta, batwara arenga 25,400,000Frw.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’iyi SACCO, Gatarayiha Dan, avuga ko inkuru yamenyekanye mu gitondo ubwo abakozi bari baje mu kazi, bagasanga amafaranga yose yibwe.

Ati “Umucungamutungo yaje afungura urugi rw’imbere, n’abakozi bafungura imiryango bakoreramo (guichets), bagezemo buri wese abura amafaranga yasizemo, barebye isanduku ibika amafaranga (Coffre fort), nayo barayibura.”

Avuga ko umunsi SACCO yibiwe utazwi kuko abakozi baherukamo ku wa gatanu ku mugoroba, bongera kugaruka kuri uyu wa mbere. Avuga ko amafaranga yamaze kumenyekana yibwe arenga 25,400,000.

Ubusanzwe nta SACCO yemerewe kurarana amafaranga agera kuri 10,000,000, hakaba hibazwa impamvu harayemo arenga agenwe.

Kuri ubu ngo bategereje ibiri buve mu iperereza kuko inzego bireba zamaze kuhagera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Agahinda n’ishavu by’umwana utarigeze amenya inkomoko ye – Ubuhamya

Riziki Uwimana w’imyaka isaga gato 30, ni umubyeyi w’abana babiri utuye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, utarigeze amenya inkomoko ye kubera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Riziki Uwimana Avuga ko muri iyi si ya Rurema ituwe na miliyali zirindwi z’abantu, nta muvandimwe n’umwe bafitanye isano ayigiraho, uretse abana be babiri b’abahungu barimo imfura ye y’imyaka 17 hamwe na murumuna we w’imyaka 14. Uwimana n’abana […]

todayMarch 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%