Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hashyizweho uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ruzajya rutangwa binyuze ku rubuga Irembo.
Ni serivisi yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa Mbere tariki ya 3 Mata, igenewe abasanzwe bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo zigifite agaciro n’abazazitsindira bose kuva icyo gihe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, aravuga ko bitakiri ngombwa ko usaba Uruhushya rw’agateganyo akora urugendo ajya kurushaka ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kurutsindira, uwarukoreye azajya ahita abona amakuru kuri telefone amumenyesha ko yarutsindiye kandi ko abarusanganywe nabo rugifite agaciro, bazahabwa iyi serivisi nshyashya nta bundi bwishyu basabwe, bikazanafasha mu gutahura abakora impushya z’agateganyo mpimbano.
Nyinawinkindi Liliose, umuyobozi mukuru w’Irembo ushinzwe serivisi z’abaturage, yavuze ko iyi serivisi nshyashya yashyizweho yoroshye kandi ko izafasha amuturage kubona icyangombwa cye mu buryo bwihuse.
Ati: “Ubu ruzajya ruhita ruboneka umuntu abe yabasha kurutwara mu ntoki cyangwa se kuri telefone, abakozi b’Irembo barabizi bazi uko bari butange iyo serivisi ku muturage uyikeneye, ariko kandi n’umuturage ufite telefone igezweho cyangwa mudasobwa yayisabira anyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw agahita ayibona bitabaye ngombwa ko ajya ku mukozi w’Irembo.”
Yavuze kandi ko ari bumwe mu buryo buzafasha kunoza iyi serivisi byagaragaye ko ikenerwa n’abantu benshi kandi ko n’uwatakaje Uruhushya rwe n’ushaka kurwongeresha igihe, azajya asubira ku rubuga rw’Irembo akongera akarusaba.
Biteganyijwe ko ufite Uruhushya rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ashobora kurwereka umupolisi ku rupapuro cyangwa ahandi rubitse mu buryo bw’ikoranabuhanga nko kuri telefone igihe bibaye ngombwa.
Ku munsi wa mbere w'uruzinduko agirira mu Rwanda, Perezida wa Kenya, Dr William Ruto yasuye abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Carnegie Mellon bagirana ibiganiro byibanze ku ruhare rw'urubyiruko mu iterambere ry'umugabane wa Afurika. Perezida Dr William Ruto, yagiranye ibiganiro n'abo banyeshuri ku wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, nk'uko byari kuri gahunda y'uruzinduko rwe Ubwo yaganiraga n'urubyiruko rurimo kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Carnegie Mellon, Perezida wa Kenya […]
Post comments (0)