Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bifatanije n’abandi hirya no hino ku Isi, kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango witabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Leta zitandukanye. Hari kandi abanyacyubahiro bahagarariye USA, bari bayobowe na Molly Phee, umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afurika muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, abahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Matilde Mukantabana, yashimiye abitabiriye uyu muhango, aho yagaragaje ko mu gihe cyo kwibuka, ari bwo ubona inshuti nyayo.
Yagize ati “Ubufatanye bwanyu n’Abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ibyaranze amateka yacu, ni iby’agaciro gakomeye. Mu bihe nk’ibi ni ho uba ukeneye inshuti kandi mwaje. Ndabashimiye ku bw’ubucuti no gufatanya.”
Yashimiye mu buryo bwihariye USA yise umufatanyabikorwa wo kwiringirwa, wafashije u Rwanda kongera kwiyubaka no kugera ku majyambere.
Yagize ati “Twizeye kandi ko tuzakomeza kugira umubano mwiza no gushimangira ubucuti.”
Yakomeje avuga kandi ko yizeye ko USA izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu gushaka no guta muri yombi abakoze Jenoside, bagashyikirizwa ubutabera.
Yashimiye Perezida Kagame n’ubuyobozi bwe, washoboye gufasha Abanyarwanda gukora ibidasanzwe amahanga atatekerezaga, bagafata icyemezo cyo kudacogora no kwemera ko Jenoside iba ijambo rya nyuma.
Ambasaderi Mukantabana yashimangiye ko n’ubwo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahungabanyije Isi kubera ubugome yakoranywe, ariko bitabaye bitunguranye cyangwa se impanuka, kuko igitekerezo cyayo cyari kimaze imyaka myinshi mbere yuko gishyirwa mu bikorwa ku ya 7 Mata 1994.
Jason Nshimye uhagarariye Ibuka muri USA, yagarutse ku bumwe bw’Abanyarwanda, ashimangira ko batazemerera ukundi uwo ari we wese uzashaka kubabibamo urwango.
Abandi bayobozi mu nzego zitandukanye muri Amerika nabo bagiye batanga ubutumwa, bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Prof. Fiacre Bienvenu, impuguke mu bijyanye n’amakimbirane, yatanze ikiganiro ku mpamvu ndetse n’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagaragaje uburyo igitsina gore cyakoreshejwe nka poropaganda, cyane cyane mu kwibasira abagore b’Abatutsi.
Leta ya Tchad yatangaje ko yahaye ambasaderi w’u Budage amasaha 48 kuba yavuye ku butaka bwayo. Mu itangazo guverinoma ya Tchad yashyize hanze rivuga ko Ambasaderi Jan Christian Gordon Kricke umaze imyaka hafi ibiri n’igice muri icyo gihugu, yirukanywe kubera agasuzuguro no kwitwara mu buryo butabereye umudiplomate. Gusa ariko ntabwo leta ya Tchad ivuga icyo Ambasaderi w'u Budage azira. Umukozi w’ambasade y’u Budage aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP, yavuze ko […]
Post comments (0)