Umugore w’imyaka 78 wigeze gufungwa inshuro ebyiri kubera kwiba banki yongeye gutabwa muri yombi bwa gatatu nyuma y’ubujura bwa banki yakoreye muri leta ya Missouri muri Amerika, nk’uko polisi ibivuga.
BBC ivuga ko Bonnie Gooch yinjiye muri Goppert Financial Bank maze ngo ahereza akandiko umukozi wo kuri ‘guichet’ ya bank amusaba ibihumbi by’amadorari muri cash.
Amakuru avuga ko uyu mukecuru yinjiye muri banki ku wa gatatu yambaye agapfukamunwa, amataratara y’umukara n’uturindantoki maze ahereza uwo mukozi wa banki akandiko kanditseho ngo “Ndashaka 13,000 mu noti ntoya”, nk’uko inyandiko z’urukiko zabonywe n’ikinyamakuru Kansas City Star zibivuga.
Amashusho y’umutekano yerekana hamwe Bonnie Gooch akubita kuri ‘guichet’ ahatira umukozi wa banki kugira vuba, nk’uko abashinjacyaha babivuga.
Ahagana saa cyenda z’amanywa ku isaha yaho, Polisi yo muri iyo leta yaratabaye nyuma yo gutabazwa ko hari ubujura burimo gukorwa, iza gufata Bonnie ari mu modoka ye anuka cyane inzoga, n’inoti yazinyanyagije hasi mu modoka, nk’uko abashinjacyaha babivuga.
Mu 1977 yahaniwe ubujura muri California, arongera ahanirwa kwiba banki mu 2020, ubwo ngo yahaye umukozi wa banki ikarita y’isabukuru yanditseho ngo “ubu ni ubujura”. Igihano cye ku bujura bwo mu 2020 cyarangiye mu Ugushyingo 2021.
Umuyobozi wa Polisi, Tommy Wright yavuze ko uyu mukecuru nta burwayi na bumwe bamusanganye, ariko kubera imyaka ye polisi irimo gusuzuma niba nta bibazo yagize mbere byamuteye gukora ibi.
Post comments (0)