Inkuru Nyamukuru

U Burussia na Ukraine bahererekanyije imbohe z’intambara zirenga 200

todayApril 11, 2023

Background
share close

Abasirikare barenga 200 b’Abarusiya n’aba Ukraine batashye mu bihugu byabo nyuma y’uko impande zombi zihererekanyije ry’imbohe.

Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya yavuze ko abasirikare 106 b’Abarusiya bavuye mu magereza ya Ukraine.

Andriy Yermak, ushinzwe abakozi mu biro bya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko u Burusiya nabwo bwarekuye imbohe 100 z’abasirikare ba Ukraine. Mu matangazo yashyizwe hanze n’ibihugu byombi ntihigeze hatangazwa niba hari ikindi gihugu cyaba cyabigizemo uruhare.

Yermak yavuze ko bamwe mu basirikare ba Ukraine bakomeretse cyane abandi barwaye. Yongeyeho ko iri hanahana ry’imbohe z’intambara ryagezwho mu buryo butoroshye ugereranyije n’izahanahanwe mbere kuva muri Gashyantare 2022. Ariko ntiyasobanuye uburyo byari bigoyemo.

Iri hanahana ry’imbohe zo mu ntambara ni kimwe mubyo Ukraine n’u Burusiya bahurizaho. Izo mpande ebyiri zimaze guhanahana abasirikare babarirwa mu magana, harimo n’abapfiriye ku rugamba kuva intambara yatangira.

ku ruhande rw’ibi, ibiro bya Perezida wa Ukraine byatangaje ko ku wa mbere abantu batandatu bakomerekejwe n’ibitero bishya by’u Burusiya. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) mu gace ka Bangassou, kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango waranzwe no gucana urumuri rw'icyizere no gufata umunota wo guceceka mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zishwe mu gihe cy'iminsi 100 gusa zizira uko zavutse.  Senior Superintendent of Police (SSP) Athanase Ruganintwari, Umuyobozi […]

todayApril 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%