Inkuru Nyamukuru

Bugesera: Babiri bakekwaho ubujura barashwe nyuma yo kwanga guhagarara

todayApril 11, 2023

Background
share close

Abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera barashwe n’inzego z’umutekano ubwo bahagarikwaga mu ijoro ryo ku wa 10 Mata 2023 bivugwa ko bavuye kwiba, aho guhagarara bakagerageza kurwanya abashinzwe umutekano, bakoreshe imipanga n’ibindi bikoresho bari bitwaje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Ephrem, yabwiye Kigali Today ko abarashwe ari uwitwa Rukeratabaro Gad w’imyaka 35 utuye mu Murenge wa Mayange n’uwitwa Urayeneza Jean De Dieu we akaba avuka mu Murenge wa Rilima na we w’imyaka 35 y’amavuko.

Sebarundi avuga ko ubwo abo bakekwaho ubujura bageraga mu Mudugudu witwa Rukora, bahuye n’inzego z’umutekano mu ma saa munani z’ijoro bafite ibikapu, zibahagaritse banga guhagarara ahubwo batangira kuzirwanya bakoresheje imipanga bari bitwaje ndetse n’imitarimba bacukuzaga amazu, mu rwego rwo kwitabara bituma babarasa bombi barapfa kuko aho guhagarara nk’uko bari babisabwe bahise babasatira bashaka kubatema.

Ati “Bakibahagarika bo ntibahagaze ahubwo bahise bihuta babasingira babanguye imihoro ngo babateme abandi na bo birwanaho barabarasa”.

Abazi abo bagabo bombi bavuze ko basanzwe ari abajura ndetse ko bigeze no kubifungirwa, ariko nyuma yo kurekurwa bakomeza kwiba.

Bimwe mu byo babasanganye harimo Televiziyo, ndetse n’imfunguzo nyinshi hamwe n’ibindi bikoresho bifashishaga bacukura inzu z’abaturage.

Gitifu Sebarundi yavuze ko hari abandi bari kumwe batahise bamenyekana kuko bahise biruka inzego z’umutekano zikaba zigishakisha amakuru.

Yahumurije abaturage ko bagomba gutuza kuko inzego z’umutekano zihora ziri maso ariko abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’abantu bakekwaho imyitwarire mibi kugira ngo bakumire icyaha kitaraba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yabonye umuryango we nyuma y’imyaka 27 awushakisha

Kankindi Liliose w’imyaka 32 y’amavuko atuye ndetse akanakorera mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera, aho atanga serivisi zinyuranye z’itumanaho.Ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 ndetse icyo gihe yaburanye n’abo mu muryango we. Nyuma yo kumara imyaka 27 ahangayikishijwe no kutamenya inkomoko ye, ubu afite umunezero udasanzwe nyuma yo kubonana n’abo mu m uryango we.Mu ijwi rituje cyane, Kankindi avuga ko yakirana urugwiro buri mukiriya umugana […]

todayApril 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%