Polisi y’u Rwanda yahumurije abaturarwanda ku kibazo cy’ubujura kimaze iminsi kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu, y’uko hakajijwe ingamba mu rwego rwo guhangana nabwo kandi ko abakora ubu bujura bazakomeza gushakishwa bagafatwa.
Ni mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, ku wa Kane tariki ya 13 Mata, ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru, mu kiganiro n’abanyamakuru.
Yagize ati: “Turabanza duhumurize abaturarwanda ko ikibazo cy’ubujura kivugwa cyangwa se kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu cyahagurukiwe.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo twajenjekera inkozi z’ikibi cyangwa se uwo ari we wese utubahiriza amategeko, inshingano Polisi y’u Rwanda ifite ni ukurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibintu byabo ku buryo budasubirwaho. Ingamba zarafashwe, turimo kubikurikiranira hafi, ariko kandi n’abajura barafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”
Post comments (0)