Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa byo kwibuka bigenda bikorwa mu buryo bunyuranye. Ibyamamare binyuranye by’umwihariko abanyamuziki ni bamwe mu bakunze gutanga umusanzu w’ibihangano nk’indirimbo mu gihe cyo kwibuka.
Ariko uyu mwaka by’umwihariko imbuga nkoranyambaga ni umwe mu miyoboro yakoreshejwe cyane n’abiganjemo ibyamamare n’urubyiruko mu bikorwa byo kwibuka.
Ubwo icyumweru cyo kwibuka cyatangiraga ku itariki 7 Mata 2023 ibyamamare mu ngeri zose bari mu bifashishije itangazamkuru n’imbuga nkoranyambaga mu gusakaza ubutumwa bw’ihumure.
Ku mwanya w’ibihangano bishya, abahanzi bakoze mu nganzo batanga ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda, ubusingiza Inkotanyi zahagaritse Jeonoside n’ubundi bujyanye no kwibuka muri rusange. Muri abo bahanzi harimo Senderi Eric (Senderi Hit), Muyango, Munyanshoza Dieudonné (Mibilizi) Gisa Cyinganzo, Danny Nanone, Junior Rumaga, Allain Moïse, Afrique, Jowest n’abandi.
Ikindi kiciro kirimo abahanzi n’ubundi, abakinnyi ba fililime, ababaye ba Nyampinga, Abanyamideli ibyamamare muri siporo n’abo mu zindi ngeri na bo bifashishije itangazamakuru n’imbunga nkoranyambaga zabo bafata mu mugongo u Rwanda muri iki gihe. Muri abo harimo abahanzi nka Riderman, Marina, Igor Mabano, Danny Vumbi, Gentil Misigaro, Fireman n’abandi benshi.
Ubutumwa batanze bwakwirakwiye mu basanzwe babakurikira ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru muri rusange.
Abandi batanze umusanzu wabo mu kwibuka ku nshuro ya 29 ni abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa Twitter na Tik Tok. Ku itariki 12 Mata uyu mwaka bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Tik Tok ruri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Aba bari biganjemo abasore n’inkumi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali. Biyemeje gukomeza kuba inkingi ya mwamba mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside rinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa Tik Tok bisangaho.
Na none kandi kuri iyo tariki ya 12 abandi bantu barenga ijana bakoresha Urubuga rwa Twitter, abahanzi n’abanyamakuru basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu karere ka Bugesera. Na bo bacyuye umukoro wo kubera imboni imbaga barangaje imbere mu kubaka u Rwanda ruzira Jenoside.
Urubyiruko nka bamwe mu bagize impuzandengo nini y’Abanyarwanda bose bashishikarizwa kuba ku ruhembe rw’umuheto mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Polisi y’u Rwanda yahumurije abaturarwanda ku kibazo cy’ubujura kimaze iminsi kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu, y’uko hakajijwe ingamba mu rwego rwo guhangana nabwo kandi ko abakora ubu bujura bazakomeza gushakishwa bagafatwa. Ni mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, ku wa Kane tariki ya 13 Mata, ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru, mu kiganiro n’abanyamakuru. Yagize ati: “Turabanza duhumurize abaturarwanda […]
Post comments (0)