Inkuru Nyamukuru

U Burusiya bwahaye Ukraine imbohe z’intambara zirenga 130

todayApril 16, 2023

Background
share close

Umukozi mukuru muri Perezidansi ya Ukraine yatangaje ko u Burusiya bwarekuye abasirikare bayo barenga 130 bari barafashwe nk’imbohe z’intambara.

Iki gikorwa cyo guhererekanya imbohe bivugwa ko cyabaye ku munsi wa pasika y’aba Orthodox.

Ingabo z’u Burusiya n’iza Ukraine zimaze igihe zihererekanya imbohe zafatiwe ku rugamba muri iyi ntambara imaze amezi 14 Uburusiya bugabye ibitero kuri iki gihugu.

U Burusiya bumaze kwigarurira bimwe mu bice bya Ukraine byo mu burasirazuba no mu majyepfo.

Umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine, Andriy Yermak, ni we watangaje amakuru y’uko u Burusiya bugiye kurekura abo bantu 130 kugira ngo Ukraine na yo irekure imbohe z’u Burusiya ifite, ariko ntiyatangaje umubare w’imbohe z’u Burusiya warekuwe.

Yermak yavuze ko abarekuwe barimo abasirikare, ingabo zirinda imipaka, abatwara amato, n’abakozi b’abasirikare bashinzwe kurinda imipaka.

Ni ubwa kabiri habayeho guhererekanya imbohe z’intambara mu cyumweru kimwe gishize.

Ku wa mbere nabwo ibi bihugu byahanye imbohe z’intambara, Ukraine itanga Abarusiya 106, mu gihe u Burusiya bwatanze abanya-Ukraine 100.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Umunyamahanga yasubijwe amafaranga asaga Miliyoni enye aherutse kwibwa

Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 yeretse itangazamakuru abasore babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni enye (4,110,000 Frw) mu modoka y’umunyamahanga Walker Jemrose Leonara mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko uyu Mwongerezakazi Walker Jemrose Leonara, yaparitse imodoka ahazwi nka Downtown mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatatu […]

todayApril 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%