Umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, i SAYI mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, avuga ko Interahamwe zimaze kwica ababyeyi be, zamushyingiye ku ngufu mugenzi wazo, arokorwa n’Inkotanyi iyo Nterahamwe itaragera ku ntego yayo yo kumugira umugore.
Bibutse abiciwe i SAYI mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana
Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari bahungiye kuri Sitasiyo y’amashanyarazi y’ahazwi nko kuri SAYI mu Murenge wa Munyiginya.
Uwatanze ubuhamya warokokeye i SAYI, Zaninka Jacqueline, yavuze ko hagati ya tariki ya 7-10 Mata 1994, Abatutsi benshi bahungiye kuri iyi Sitasiyo y’amashanyarazi nyuma y’uko Bisengimana Paul wayoboraga Komini Gikoro atangije irimburwa ry’Abatutsi bari batuye muri Komini yayoboraga.
Ku mugoroba wo ku wa 10 Mata 1994 nibwo Abajandarume barindaga iyi sitasiyo ya SAYI bahavuye babererekera Interahamwe, zirahagota zica Abatutsi bari bahahungiye barenga 1,000, zirabica ku buryo harokokeye Abatutsi mbarwa.
Abahungiye kuri sitasiyo y’amashanyarazi bizeye kuharindirwa banenga Abajandarume babasize mu maboko y’Interahamwe
Avuga ko batunguwe no kubona abantu bari baturanye basanzwe baziranye, basangira bagasabana ari bo babishe ngo babaziza Habyarimana nyamara yarapfuye batamuzi.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe kuko ntiwambwira ukuntu nazira Habyarimana ntari nzi, jye nabaga ndagiye inka z’iwacu, sinari muzi yewe ntaranamubona mu maso, usibye kumwumva kuri Radio gusa.”
Interahamwe zimaze kwica ababyeyi ba Zaninka ngo zamushyingiye ku ngufu uwitwa Higiro wari Interahamwe. Amugejeje iwe yasubiye mu bitero, Zaninka ahita atoroka, ku bw’amahirwe ahita ahura n’Inkotanyi zimurokora gutyo.
Avuga ko kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda kuko ari uguha agaciro inzirakarengane z’Abatutsi zishwe urupfu rubi rw’agashinyaguro bazizwa uko baremwe.
Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasezeye ku bayobozi n’abakozi b’Akarere ka Rulindo, abasezeranya ko azakomeza kuba hafi Akarere ka Rulindo yakuriyemo anagahabwamo inshingano z’ubuyobozi. Mutsinzi Antoine (wambaye ikote ry’umukara) yasigiye inshingano Mutaganda Théophile (wambaye indorerwamo) Yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutaganda Théophile, yasigiye inshingano. Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Mata 2023 imbere […]
Post comments (0)