Ni ibikubiye mu butumwa bwatanzwe Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata, n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano, Commissioner of Police (CP) Denis Basabose, ubwo hasozwaga amahugurwa y’abakozi 91 b’ikigo cyigenga gicunga umutekano cya Top Security.
Ni amahugurwa bamazemo amezi atatu abinjiza mu kazi, yatangirwaga ku cyicaro cy’icyo kigo mu Kagari ka Kamutwa, Umurenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Kicukiro ari naho habereye umuhango wo kuyasoza ku mugaragaro.
Yagize ati: “Mwagize amahirwe yo kwiga igihe kinini kurusha abababanjirije, twizeye ko mugiye gushyira mu ngiro amasomo yose mwahawe, mukarangwa no kugira amakenga mu kazi ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’aho mushinzwe, muhereye no ku babagana kuko hashobora kubamo n’abazanwa n’ibikorwa bibi byahungabanya umutekano.”
Yashimiye ba nyir’ibigo bicunga umutekano kuba ari abafatanyabikorwa beza ba Polisi y’u Rwanda kuko bafasha mu kuziba icyuho cy’aho izindi nzego z’umutekano zitabasha kugera.
Yagize ati: “Mu gihe cy’amezi atatu mumaze mwiga mwahawe ubumenyi butandukanye buzabafasha kunoza neza akazi mugiye gutangira ko gucunga umutekano. Muzaharanire kuyabyaza umusaruro mu kazi kandi mukomeze kurangwa na disipulini mwitwara neza nk’uko mwatojwe. ”
Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nama nziza ibagira n’uburyo ibashyigikira haba mu gihe cyo gutanga amahugurwa ndetse no mu kazi ka buri munsi.
Niyobuhungiro Mubarakh, umwe mu basoje amasomo, yavuze ko bagize amahugurwa meza kandi ko biteguye gushyira mu bikora amasomo bize bagaharanira kutaba ibigwari ahubwo bakaba abizerwa ku murimo nk’uko babitojwe.
Kuri ubu mu Rwanda habarizwa ibigo byigenga bicunga umutekano 16 bikoresha abakozi 25,567.
Umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, i SAYI mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, avuga ko Interahamwe zimaze kwica ababyeyi be, zamushyingiye ku ngufu mugenzi wazo, arokorwa n’Inkotanyi iyo Nterahamwe itaragera ku ntego yayo yo kumugira umugore. Bibutse abiciwe i SAYI mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 […]
Post comments (0)