Inkuru Nyamukuru

Sudani: PAM yahagaritse ibikorwa byayo nyuma y’iyicwa ry’abakozi bayo 3

todayApril 17, 2023

Background
share close

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa, PAM, ryatangaje ko ryahagaritse by’agateganyo ibikorwa byaryo byose muri Sudani.

Ibi byatangajwe ku Cyumweru tariki 16 Mata, nyuma y’aho batatu mu bakozi baryo biciwe mu bushyamirane bwabaye hagati y’igisirikare cy’igihugu n’abasirikare bo mu itsinda rya Rapid Support Forces (RSF) bagereranywa n’inkeragutabara.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa PAM, Cindy McCain, yavuze ko bafite ubushake bwo gufasha abanyesudani bazahajwe n’ibura ry’ibiribwa ariko badashobora kubikora badafite umutekano w’abakozi babo.

Abakozi batatu ba PAM barishwe abandi babiri barakomereka nyuma y’ubushyamirane bwabereye mu mujyi wa Kabkabiya muri Darfur y’amajyaruguru. PAM ntiyavuze ibihugu abo bakozi bayo bishwe baturukamo.

McCain yavuze kandi ko bigoye ko abakozi babo bakora neza nyuma y’aho indege ya UN yangirijwe ku kibuga cy’indege cy’i Khartoum.

Ibi byabaye ku wa gatandatu nyuma yo kurasana kwabaye hagati y’abashyamiranye.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, umuryango w’abibumbye UN, wamaganye iyicwa ry’abo bakozi ba PAM. Uvuga ko bishwe bari mu nshingano zabo.

Kurwanira ubutegetsi hagati y’igisirikare cya Sudani hamwe n’inkeragutabara, bimaze guhitana ubuzima bw’abasivile 56 n’abakomeretse bagera kuri 595, barimo n’abashyamiranye.

Uku gutana mu mitwe byatangiye ku wa gatandatu hagati y’imitwe y’abasirikare bashyigikiye Jenerali Abdel Fattah al-Burhan n’iy’abitwa Rapid Support Forces (RSF) bayobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo bakunze kwita Hemedti.

Ni ubwa mbere iyi mitwe isubiranyemo kuva mu 2019 ubwo yafatanyaga gukura ku butegetsi Omar Hassan al-Bashir wari Perezida w’icyo gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibigo byigenga bicunga umutekano birasabwa kurushaho gukora kinyamwuga

Polisi y'u Rwanda yongeye kwibutsa ibigo byigenga bicunga umutekano kurushaho gukora kinyamwuga, hashyirwa imbere umutekano w'aho bashinzwe kurinda mu rwego rwo kubahiriza neza inshingano zabo. Ni ibikubiye mu butumwa bwatanzwe Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata, n'Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano, Commissioner of Police (CP) Denis Basabose, ubwo hasozwaga amahugurwa y’abakozi 91 b’ikigo cyigenga gicunga umutekano cya Top Security. Ni […]

todayApril 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%