Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Impanuka y’ikamyo yahitanye umunyonzi

todayApril 17, 2023

Background
share close

Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo mu ijoro rya tariki 16 Mata 2023 yagonze umunyonzi witwa Hakizimna Innocent ubwo yari arenze gato ahazwi nko ku Bakoreya mu kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge, mu karere ka Kamonyi ahita yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Emmanuel Habiramye yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yaturutse ku burangare bw’umushoferi wari utwaye iyi modoka wanyuze mu mukono utari uwe bituma agonga uyu munyonzi.

Ati “Impanuka yatewe n’imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo ifite Pulake RAE 333X, yataye umukono wayo yagenderagamo ishaka kujya guca ku zindi modoka bituma aca mu ruhande atemerewe kugenderamo ahita ateza impanuka agonga umunyonzi.

CIP Habiyaremye avuga ko umushoferi akimara kubona ko agonze uwo munyonzi yagerageje gucika ariko inzego z’umutekano ziramufata ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera Rukoma kugirango ukorerwe isuzuma.

CIP Habiyaremye atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no kugenda neza kuko aba atari wenyine mu muhanda ko haba harimo n’ibindi binyabiziga mu nzira bityo hagomba kubaho kwitwararika.

Ati “Icyo tubasaba ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda kuwugendamo nabi kuko iyo hatabayeho kubahiriza ibyo byose bituma habaho impanuka nyinshi”.

CIP Habiyaremye avuga ko abatwara ibinyabiziga bagomba no kwitwararika ibinyabiziga byabo bakabikorera igenzura kugira ngo igihe bari mu muhanda bidateza impanuka abandi bantu bawukoresha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yabanje gusura Guinea-Bissau mbere yo kwerekeza muri Guinea(Conakry)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Iburengerazuba, yavuye muri Benin yerekeza muri Guinea-Bissau mbere yo gusura Guinea(Conakry) nk’uko byari byatangajwe ko azasura icyo gihugu. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bivuga ko Perezida Kagame yageze muri Guinea-Bissau mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023. Perezida Kagame arahura na mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló mu biganiro byo mu muhezo […]

todayApril 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%