Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yarashe umwe mu basore bashatse kuyirwanya ubwo yari mu kazi ko gucunga umutekano, babiri batorotse bakaba bagishakishwa.
Byabereye mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, mu ijoro rishyira uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023, aho abasore batatu bahuye na Polisi bitwaje intwaro gakondo, ibahagaritse kugira ngo igenzure abo aribo n’ibyo bari bafite banga guhagarara, ahubwo bashaka kuyirwanya habaho kurasa, nk’uko SP Alex Ndayisenga, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru mu ma saa sita n’igice, ubwo Polisi yari mu kazi kayo ko gucunga umutekano, yahuye n’insoresore eshatu bikekwa ko ari abajura, ibahagaritse kugira ngo igenzure abo aribo n’ibyo bari bafite, banga guhagarara ahubwo bashaka guhangana na Polisi bakoresheje intwaro gakondo bari bitwaje”.
Arongera ati “Ubwo bageragezaga gucika byatumye habaho kurasa, umwe muri bo wari ufite igikapu, Polisi yasanze kirimo Computer imwe na telefoni enye, bigaragara ko aribyo bari bamaze kwambura abaturage”.
SP Ndayisenga yavuze ko umwirondoro w’uwarashwe agapfa wamenyekanye, ngo ni umwe mu bavugwaho gutega abaturage no kubambura ibyabo, abandi babiri batorotse bakaba bakomeje gushakishwa ngo nabo bafatwe.
Mu butumwa yageneye abaturage, SP Ndayisenga, yagize ati “Turabwira bamwe mu nsoresore zidashaka gukora ahubwo zishaka gutungwa n’iby’abandi, ko badashobora kwihanganirwa, bamenye ko Polisi yabahagurukiye kandi ntaho kwihisha bafite”.
Arongera ati “Abaturage turabasaba ubufatanye mu kurwanya aba banzi b’umutekano n’iterembere ryabo, baduha amakuru ku gihe kandi turabizeza ko Polisi ifite imbaraga zihagije, mu guhagarika ubu bujura buvugwa hirya no hino”.
Ibi bibaye mu gihe mu mujyi wa Musanze no mu ma karitsiye yo mu nkengero zawo, hakomeje kuvugwa ubujura bwitwaje intwaro gakondo, aho bambura abaturage mu nzira no mu ngo, bacukura inzu bagatwara ibyo basanze byiganjemo Televiziyo na mudasobwa.
Ubwo bujura bukaba bwibasiye Umurenge wa Musanze, uwa Muhoza n’uwa Cyuve.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo mu ijoro rya tariki 16 Mata 2023 yagonze umunyonzi witwa Hakizimna Innocent ubwo yari arenze gato ahazwi nko ku Bakoreya mu kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge, mu karere ka Kamonyi ahita yitaba Imana. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Emmanuel Habiramye yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yaturutse ku burangare bw’umushoferi wari utwaye iyi modoka wanyuze mu mukono utari uwe bituma agonga […]
Post comments (0)