Yafatanywe umusore w’imyaka 20 mu mudugudu w’Akabukara, akagari k’Umubuga, mu murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza ari naho avuka, washyikirijwe ubutabera ngo akurikiranwe, amafaranga yafatanywe asubizwa nyirayo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata, mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.
Nyirakanani Antoinette wibiwe amafaranga aho acururiza mu isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, avuga ko amafaranga yari ayakuye kuri Banki ari miliyoni ebyiri, ayabika mu kabati, mu gihe avugana n’umukiriya hanze, umukozi we arinjira arayatwara agarutse arebye amafaranga arayabura nawe aramubura.
Yagize ati: “Yari umukozi wanjye umfasha mu kazi k’ubucuruzi, twari tumaranye hafi ukwezi kumwe. Amafaranga nyuma yo kuyakura kuri Banki nayabitse mu kabati, nza gusohoka ngiye hanze kuvugana n’umukiriya, hanyuma ninjiye ndebye amafaranga ndayabura nawe ndamubura mpita ntanga amakuru.”
Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mbaraga zakoreshejwe kugira ngo afatwe ndetse n’amafaranga yari yibwe akabasha kugaruzwa.
Ati: “Byandenze, yayanyibye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu ku Cyumweru numva ko yahise afatwa. Ubu nkuyemo isomo ryo kutarangara no kutabika amafaranga menshi ahandi hantu hatari kuri banki, ariko kandi nanone abajura nabo bagende gacye kuko ikigaragara ni uko ntaho bashobora kwihisha inzego z’umutekano zacu ziri maso.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko nyuma yo kwiba amafaranga yahise atorokera mu Karere ka Kayonza ari naho yaje gufatirwa.
Yagize ati: “Akimara kwiba aya mafaranga umukoresha we mu Karere ka Nyarugenge, yahise acikira mu Karere ka Kayonza. Habayeho guhanahana amakuru no gukorana hagati ya Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu turere twombi byatumye abasha gufatwa.”
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yarashe umwe mu basore bashatse kuyirwanya ubwo yari mu kazi ko gucunga umutekano, babiri batorotse bakaba bagishakishwa. Byabereye mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, mu ijoro rishyira uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023, aho abasore batatu bahuye na Polisi bitwaje intwaro gakondo, ibahagaritse kugira ngo igenzure abo aribo n’ibyo bari bafite banga guhagarara, ahubwo bashaka kuyirwanya […]
Post comments (0)