African Leadership University (ALU) yatangaje ko umuherwe Jack Ma washinze ikigo cy’ubucuruzi Alibaba Group yagizwe umwalimu w’umushyitsi kuri iyi kaminuza ikorera i Kigali.
Urubuga rw’iyi kaminuza rutangaza ko Dr Fred Swaniker, ari nawe wayishinze yishimiye ko ba rwiyemezamirimo bakiri bato bo ku mugabane wa Afurika bigira kuri iyo kaminuza bazagira amahirwe yo kwigishwa n’umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye ku isi.
Jack Ma wigeze kuba ari we muntu ukize kurusha abandi mu Bushinwa bivugwa ko hashize igihe atabanye neza n’ubutegetsi bw’u Bushinwa nyuma yo kunenga imwe mu mikorere yabwo.
Mu cyumweru gishize, Hong Kong University yatangaje ko Jack Ma yemeye kwigisha ibijyanye na ‘entrepreneurship’ mu gihe cy’imyaka itatu. Mu mwaka ushize nabwo, yagizwe umwalimu w’umushyitsi muri University of Tokyo yo mu Buyapani na Tel Aviv University yo muri Israel.
Fred Swaniker, umunya-Ghana washinze African Leadership University, avuga ko ibyo Jack Ma azigisha kuri iyi kaminuza nyafurika bizatuma abanyeshuri batekereza mu buryo bwagutse no gukurikirana bashyizeho umwete inzozi zabo mu kwihangira imirimo.
Iyi kaminuza ntisobanura niba Jack Ma azajya ajya kwigisha ku kicaro cyayo i Kigali cyangwa azajya yigisha hifashishijwe uburyo bw’iya kure.
African Leadership University (ALU) yatangiye gukora mu 2015 mu birwa bya Maurices no mu Rwanda mu 2017, ivuga ko igamije kubaka ikiragano gishya cy’abayobozi bashobora guhindura Africa.
Post comments (0)