Perezida wa SENA, Francois Xavier Kalinda yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bagashyira imbere ubuwe bw’abanyarwanda.
Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 abahoze ari abakozi ba CND, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye ku wa Gtanu tariki 28 Mata 2023.
Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Sena, Dr Francois Xavier Kalinda, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda yavuze ko nk’Inteko Ishinga Amategeko, ari ngombwa gufata umwanya wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro, no kwihanganisha imiryango y’abafite ababo bibukwa, n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bose.
“Kwibuka ni ngombwa, kugira ngo duhamye ingamba kandi twiyubakemo imbaraga n’ubushobozi. Tubigire intego ihamye, ko twese, tugomba gukora buri kintu cyose kiri mu bubasha bwacu no mu bushobozi bwacu, kugirango urwanye tunakumire ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri byari byaragizwe politiki y’imiyoborere kuva mu bukoloni no kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.”
Dr Kalinda, yagaragaje ko nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko bishingiye ku nshingano bafite bagomba kugira uruhare rukomeye mu kurangura ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’amacakubiri bagamije gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Dufite uruhare rukomeye tubinyujije mu nshingano dufite, rwo kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside, ivangura n’amacakubiri, gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda no gushyiraho uburyo bukwiye kugirango abanyarwanda bagire amahirwe angana nu mibereho yabo ntawe uhejwe.”
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yasabye abayobozi kongera imbaraga zo gukomeza guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Nk’abayobozi rero ni umwanya wo kuzirikana buri gihe uburyo dukwiye guhora tugaragaza ubudasa mu myitwarire, imitekerereze, imikorere n’imvugo zacu no kongera imbaraga zo gukomeza guhangana n’ingaruka zitoroshye za jenoside yakorewe abatutsi dushyira hamwe mu gushaka ibisubizo.”
Mukabalisa yagaragaje kandi ko ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara haba mu gihugu, mu karere, no mu mahanga, aho yavuze ko bafite inshingano yo guhangana no kurwanya icyo ari cyose cyagerageza gusenya ibyo Igihugu kimaze kugeraho.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa cyo Kwibuka ikiganiro ku ruhare rw’Abanyapolitiki mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ingamba zo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Nimwe mutora amategeko, nimwe mukora igenzura rya Guverinoma, muzi imiterere ya politiki nziza iri mu Rwanda. Nimuyimenyekanishe. Kuko kumenyekanisha Politiki nziza iri mu Rwanda ubwabyo byafasha mu kurwanya abapfoya n’abahakana jenoside ku buryo buremereye.”
Yagaragaje kandi ko uhereye mu myaka ya 1959 ubutegetsi bubi bwakomeje guhembera urwango mu baturage akenshi bwakurikirwaga n’ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi mu myaka myinshi.
Perezida wa SENA, Francoix Xavier Kalinda yibutsa abanyapoliti kwamagana politiki mbi yagizwe umuco mu myaka yo hambere ikanageza igihugu kuri jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa gatanu indege z'intambara n'amato y'intambara byinshi by'u Bushinwa byazengurutse Taiwan. Guverinoma ya Taiwan ivuga ko yabaze indege 38 n’amato atandatu. Muri izo ndege harimo imwe itagira umupilote nini kandi ishobora kuguruka igihe kirekire, gutwara no kurasa biremereye cyane na za misile. Byagendaga bizenguka ku nkengero za Taiwan, kuva mu gitondo cyo kuwa kane ndetse no wa gatanu. Ibi bikorwa bikurikiye kandi imyitozo ikomeye y’intambara igisirikare cy’u Bushinwa giherutse […]
Post comments (0)