Inkuru Nyamukuru

Pakistan: Imran Khan wahoze ari Minisitiri w’Intebe yatawe muri yombi

todayMay 9, 2023

Background
share close

Imran Khan, wahoze ari minisitiri w’Intebe wa Pakistani, yatawe muri yombi nk’uko abayobozi muri icyo gihugu babitangaje kuri uyu wa kabiri.

Abaturage batangiye kwigaragambya bamagana itabwa muri yombi rya Imran Khan

Imran Khan, umunyapolitike w’imyaka 70, ayoboye ishyaka rikomeye cyane mu gihugu, Pakistan Tehreek-e-Insaf, PTI,.

Khan yatawe muri yombi ubwo yarimo ajya ku rukiko rukuru mu Murwa mukuru Islamabad mu rubanza akurikiranyweho ibirego bitari bike birimo iterabwoba, ruswa, n’ibindi byaha. Abamuburanira bavuze ko abamutaye muri yombi bahise bamushyikiriza urwego rushinzwe kurwanya ruswa. Ishyaka rya Khan, PTI ryamaganye icyo gikorwa cyo kumuta muri yombi.

Minisitiri w’intebe wa Pakistani, Rana Sanaullah, yemeje ko Imran Khan yatawe muri yombi ndetse y’amagana amakuru avugwa ko yaba yabanje guhohoterwa.

Ambasaderi w’u Budage muri Pakistan, Alfred Grannas, yatangaje ko atewe impungenge n’amashusho akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza itabwa muri yombi rya Imran Khan. Yasabye abantu gushyira imbere umutekano ku bw’ineza y’igihugu. Yasabye kandi ko hashyirwa imbere ibiganiro mu rwego rwo kugirango impande zose zikorere hamwe.

Itabwa muri yombi rya Khan ryabaye nyuma y’amasaha make atangaje ko hari umusirikare wo ku rwego rwa jenerali ukora mu rwego rushinzwe iperereza mu gihugu ari gutegura igikorwa cyo kumwica. Khan yavuze ko ibi bishobora gutuma Pakistani ijya mu kaga karenze ibiherutse kuba muri Sri Lanka. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Pamela Coke-Hamilton, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ITC

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye Pamela Coke-Hamilton, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ikigo Mpuzamahanga cy'Ubucuruzi (ITC) n'itsinda ayoboye. Ibiganiro by’abo bayobozi byibanze ku bucuruzi n'ishoramari, n'uruhare rwa Afurika mu guhindura isura y'ubucuruzi ku Isi. Uyu mugore ukomoka muri Jamaica, asanzwe ar'inzobere mu bijyanye n'amategeko ndetse n'ubucuruzi akaba yaratangiye kuyobora ITC kuva mu 2020. International Trade Centre ni ikigo cyashinzwe mu 1964 kikaba gihuza ibigo by’ubucuruzi bwo mu bihugu bikiri mu […]

todayMay 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%