Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta ayoboye inama n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

todayMay 9, 2023

Background
share close

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, DR Vincent Biruta ayoboye inama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, iyi nama iribanda ku biza byibasiye uduce tw’amajyaruguru, uburengerazuba n’amajyepfo by’igihugu.

Ni inama igamije guha amakuru aba ba dipolomate no kubasobanurira uko ubuzima bwifashe muri izo ntara zibasize n’ibiza mu minsi ishize, ikaba yanitabiriwe na Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko abantu bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro rya tariki 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023 ari 131, bikomeretsa abantu 94 umwe aburirwa irengero.

MINEMA ivuga ko imiryango 4,871 yamaze guhabwa ibikoresho birimo iby’isuku, ibyo mu gikoni, ibiribwa n’ibiryamirwa.

Inzu zangijwe n’ibiza ni 5598, naho abantu bavuye mu byabo kubera icyo kibazo ni 9231.

U Rwanda kugeza ubu rukeneye agera kuri Miliyari 30 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kubaka inzu z’abagizweho ingaruka n’ibiza by’imyuzure n’inkangu, byibasiye ibice bitandukanye mu gihugu ku matariki 2-3 Gicurasi 2023.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudani: Abagera ku bihumbi 700 bamaze guhunga intambara

Ishami rya ONU rishinzwe impunzi, HCR, riratangaza ko abaturage barenga ibihumbi 700 bamaze guhunga intambara ikomeje guca ibintu muri Sudani. Mu mibare mishya y'ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku bimukira, OIM, naryo rivuga ko abashyizwe mu nkambi iri rwagati mu gihugu bagera ku bihumbi 670. Intambara hagati y'impande ebyeri za gisirikare zihanganiye ubutegetsi muri Sudani yatangiye muri Mata. Inshuro zitari nkeya abashyamiranye bagiye bemeranya gutanga agahenge ariko ntibakubahirize. Amakuru avuga ko ku […]

todayMay 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%