Inkuru Nyamukuru

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zashyikirije Minisiteri y’Uburezi ibyumba by’amashuri zubatse

todayMay 13, 2023

Background
share close

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika zashyikirije Minisiteri y’Uburezi ibyumba bitandatu (6) zubatse kuri Ecole Kina.

Iki gikorwa cyabaye tariki 12 Gicurasi 2023, kuri Arrondissement ya gatatu, mu murwa Mukuru wa Bangui.

Ibi byumba by’amashuri imirimo yo kubisana yashyigikiwe n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika (MINUSCA).

Mu ijambo rye, Nourou Moukadasse, Minisitiri w’Uburezi muri Santarafurika, yashimye iki gikorwa ndetse ashimira abafatanyabikorwa bose uruhare bakigizemo.

Madamu Irene Kouassou, wari uhagarariye MINUSCA muri uwo muhango, yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro (RWABATT10) zagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ubuhanga n’ubunyamwuga bagaragaje byatumye umushinga urangira mu gihe gito.

Col Emery Kayumba, Umuyobozi wa RWABATT10 yavuze ko umushinga uri mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bidahagije.

Ibyumba by’ishuri byuzuye bizakira abanyeshuri 270, barimo abakobwa 121 bo mu ishuri rya Ecole Kina.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Igice cy’umuhanda Muhanga – Ngororero – Mukamira kirengerwa n’amazi kigiye kuvugururwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko kubera ikibazo cyo kuzura kwa Nyabarongo igafunga umuhanda Muhanga – Ngororero - Mukamira, hari guteganywa kwimura igice cyawo kirengerwa n’amazi ahagana mu gishanga cya Nyabarongo mu Murenge wa Gatumba, kikanyuzwa ku musozi ugahingukira mu isantere ya Gatumba. Uyu muhanda wa kaburimbo ukunze kurengerwa n’amazi bikabangamira abawukoresha Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko hari ibiganiro n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) mu rwego […]

todayMay 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%