Inkuru Nyamukuru

Abantu 70 bafunzwe bazira gukorera ku byangombwa bihimbano by’ubuforomo n’ububyaza

todayMay 13, 2023

Background
share close

Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) yizihije Umunsi mpuzamahanga wahariwe Abaforomo, yamagana abo ivuga ko bakinira ku buzima bw’abantu, nyuma yo gufatanwa ibyangombwa byo gukora by’ibihimbano.

Abayobozi ba NCNM na RNMU bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Mu kiganiro NCNM yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, Umwanditsi Mukuru wayo, Innocent Kagabo, yavuze ko hamaze gufatwa abagera kuri 70 bashinjwa gukorera ku byangombwa by’ibyiganano.

Itegeko rigenga NCNM rigena ko umuntu ufite impamyabumenyi ifitanye isano n’ubuvuzi, agomba kongeraho n’icyemezo cy’uko yatsinze ikizamini cyerekana ko ashoboye umwuga w’ubuforomo cyangwa ububyaza.

Kagabo agira ati “N’ubwo waba ufite impamyabumenyi ntabwo wajya gusaba akazi ngo ukemererwe udafite icyo cyangombwa, ni yo mpamvu abatsindwa usanga bajya mu Biryogo gushaka ibyangombwa by’ibihimbano, barabyigana ugasanga bisa n’ibyacu”.

Kagabo avuga ko abafatanywe ibyangombwa byo kwiyitirira ubuforomo cyangwa ububyaza bagejejwe mu Bugenzacyaha (RIB), ndetse ko buri kwezi hafatwa nka babiri cyangwa batatu.

Umuforomo uyobora abandi ku Bitaro bya CHUK, Muhimpundu Rutayisire Diane, avuga ko gukora udafite icyemezo cya NCNM ari ugukinira ku buzima bw’abantu.

Abaforomokazi n’Abaforomo bagaragaza imbogamizi zo gukora amasaha menshi n’umushahara muto utajyanye n’igihe

Yakomeje agira ati “Uburyo twapfukaga ibisebe mu myaka 10 bwarahindutse, NCNM igomba kureba ko ufite ubumenyi bujyanye n’igihe, kugira ngo udashyira ubuzima bw’abantu mu kaga”.

Umukuru w’Inama y’Ubuyobozi ya NCNM, Marie-Providence Umuziga, avuga ko baha umuntu uburenganzira bwo gukora akazi k’ubuforomo n’ububyaza bizeye neza ko afite ubushobozi bwo guha abarwayi ubuvuzi bufite ireme.

Kubona icyo cyemezo cy’imikorere cy’ubuforomo n’ububyaza bisaba gukora ibizamini bitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe Abaforomokazi n’Abaforomo wabaye uwo kugaragaza ibibazo bafite mu mwuga wabo, birimo kuba bakora amasaha menshi abarirwa hagati ya 50-60 mu cyumweru, ariko bagahembwa make.

Ni mu gihe abandi bakozi ba Leta ubu batajya barenza amasaha 40 mu cyumweru, kuko batangira akazi saa tatu za mu gitondo aho kugatangira saa moya n’igice nk’uko byahoze.

Umukuru w’Umuryango w’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU), André Gitembagara agira ati “Ni twe dufite imibereho itaryoshye kuko duhembwa amafaranga atagendanye n’uko isoko riteye ubu”.

Umubare w’abaforomo n’ababyaza mu Gihugu ubu uragenda uzamuka n’ubwo ngo bakiri bake, kuko abaforomo ubu bageze kuri 14,227 mu gihe ababyaza ari 2,110. Kugeza ubu umuforomo umwe mu Rwanda avura abaturage 1,261.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imibiri 1,213 ni yo imaze kuboneka mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi

Mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, Akagari ka Karemereye, Umudugudu wa Mibilizi, hakomeje kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994. Bamaze igihe bari mu bikorwa byo gushakisha imibiri Utamuriza Vestine uhagarariye IBUKA mu Karere ka Rusizi, yatangarije Kigali Today ko igikorwa cyo gushaka imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside cyatangiye kuva tariki ya 23 Werurwe 2023 kugera tariki 12 Gicurasi […]

todayMay 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%