Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) yizihije Umunsi mpuzamahanga wahariwe Abaforomo, yamagana abo ivuga ko bakinira ku buzima bw’abantu, nyuma yo gufatanwa ibyangombwa byo gukora by’ibihimbano.
Abayobozi ba NCNM na RNMU bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru
Mu kiganiro NCNM yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, Umwanditsi Mukuru wayo, Innocent Kagabo, yavuze ko hamaze gufatwa abagera kuri 70 bashinjwa gukorera ku byangombwa by’ibyiganano.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe Abaforomokazi n’Abaforomo wabaye uwo kugaragaza ibibazo bafite mu mwuga wabo, birimo kuba bakora amasaha menshi abarirwa hagati ya 50-60 mu cyumweru, ariko bagahembwa make.
Ni mu gihe abandi bakozi ba Leta ubu batajya barenza amasaha 40 mu cyumweru, kuko batangira akazi saa tatu za mu gitondo aho kugatangira saa moya n’igice nk’uko byahoze.
Umukuru w’Umuryango w’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU), André Gitembagara agira ati “Ni twe dufite imibereho itaryoshye kuko duhembwa amafaranga atagendanye n’uko isoko riteye ubu”.
Umubare w’abaforomo n’ababyaza mu Gihugu ubu uragenda uzamuka n’ubwo ngo bakiri bake, kuko abaforomo ubu bageze kuri 14,227 mu gihe ababyaza ari 2,110. Kugeza ubu umuforomo umwe mu Rwanda avura abaturage 1,261.
Mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, Akagari ka Karemereye, Umudugudu wa Mibilizi, hakomeje kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994. Bamaze igihe bari mu bikorwa byo gushakisha imibiri Utamuriza Vestine uhagarariye IBUKA mu Karere ka Rusizi, yatangarije Kigali Today ko igikorwa cyo gushaka imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside cyatangiye kuva tariki ya 23 Werurwe 2023 kugera tariki 12 Gicurasi […]
Post comments (0)