Perezida Paul Kagame, Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023 yakiriye Lord Popat, Intumwa y’u Bwongereza mu by’ubucuruzi, hamwe n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo kureba amahirwe ahari mu ishoramari.
Perezida Kagame n’intumwa ziyobowe na Lord Popat, bagiranye ibiganiro byagarutse ku mahirwe y’ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Lord Popat n’intumwa ayoboye basuye ibikorwa n’inzego zitandukanye, aho ku wa Kane bakiriwe n’umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi, baganira uburyo bwo gushimangira ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Lord Popat yasuye ikigo cya Norrsken ndetse agirana ibiganiro n’amasosiyete y’ikoranabuhanga, asobanurirwa byinshi kuri izo sosiyete mu rwego rwo kwagura Ikoranabuhanga, ICT na serivisi z’urwego rw’ubucuruzi mu Rwanda ndetse n’uburyo u Bwongereza bushobora gushyigikira ibyo bikorwa binyuze mu gutera inkunga no gushora imari.
Iki kigo cyatangijwe i Kigali kubera icyizere uyu mujyi ufitiwe mu rugendo rwo kuba igicumbi kibarizwamo ikoranabuhanga rigezweho ku Mugabane wa Afurika.
Post comments (0)