Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Dr Sabin yavuze ko hari serivisi z’inyunganirangingo zitangirwa kuri mutuel

todayMay 18, 2023

Background
share close

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yabigarutseho ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ya Sena yahuye na Minisitiri w’ubuzima baganira ku bibazo byagaragaye mu gikorwa imazemo iminsi cyo kumenya ibikorwa mu guteza imbere ubuvuzi bw’abafite ubumuga n’ingamba zihari zo kubishakira umuti.

Minisitiri Nsanzimana Sabin yavuze ko imibare y’ibarura rusange ry’umwaka ushize yagaragaje ko abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka 5 ari 391,775 bangana na 3% y’abaturage bose, ubumuga bwiganje cyane bukaba ari ubumuga bwo kutabona, ubwo kutumva n’ubw’ingingo.

Minisitiri w’Ubuzima yasobanuye ko hari byinshi byakozwe mu kwita ku buvuzi bw’abafite ubumuga by’umwihariko, birimo gushyira serivisi zo gutanga inyunganirangingo ku rutonde rw’ibyishyurwa n’ubwisungane mu bitaro bimwe na bimwe, nubwo bidahagije kubera ubushobozi buke bw’ikigega.

Abasenateri bagize Komisiyo banahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yubutegetsi bw’igihugu, Assumpta Ingabire baganira ku bibazo byabagaragariye mu turere basuye bareba uburezi n’ubuvuzi by’abafite ubumuga, aho byagaragaye ko hari n’ikibazo cyo kuba n’imibare yabo itazwi inzego z’ibanze n’ababahagarariye.

Umunyamabanga wa Leta Assumpta yavuze ko hari ingamba zo gukorana na RSSB kugira ngo insimbura n’inyunganirangingo zishingirwa ndetse zikaboneka hafi. Hateganyijwe kandi gushyiraho ishuri ry’icyitegererezo muri buri ntara ryita ku bana bafite ibibazo byihariye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Minisitiri w’intebe yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bamucungira umutekano

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bo mu itsinda RWAPSU, ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi bamaze umwaka bakora ko kumucungira umutekano. Ni mu muhango wari witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo abayobozi muri Guverinoma n’ab’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, wabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe, mu murwa Mukuru Bangui, ku wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi, aho yashyikirije abapolisi b’u Rwanda ibyemezo by’ishimwe (certificates of satisfaction). Mu ijambo yavugiye […]

todayMay 18, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%