Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Moussa Faki Mahamat uyobora AU

todayMay 18, 2023

Background
share close

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC).

Perezida Kagame na Mussa Faki Mahamat bagiranye ibiganiro ku ngingo zitandukanye, zirimo ibibazo by’umutekano mu Karere no hanze yako.

Moussa Faki ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’ibihugu yiga ku Mutekano, yahurije hamwe impuguke zinyuranye mu kungurana ibitekerezo ku ngorane z’umutekano muke ku Mugabane w’Afurika.

Iyi nama ibaye ku nshuro yayo ya 10, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen. Albert Murasira.

Yateguwe ku bufatanye bw’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda (RDFCSC) na Kaminuza y’u Rwanda (UR), ku nsanganyamatsiko iragira iti “Ingorane z’Umutekano z’iki Gihe mu Mboni y’Afurika.”

Ni inama ihurije hamwe inzego zitandukanye z’umutekano muri Afurika, abashakashatsi, inararibonye mu by’umutekano n’abahagarariye amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika.

Mu gihe cy’iminsi 3 iyi nama izatangirwamo ibiganiro bitandatu, birimo ikizagaruka ku miyoborere, ibibangamiye umutekano muri Afurika, ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Afurika n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Dr Sabin yavuze ko hari serivisi z’inyunganirangingo zitangirwa kuri mutuel

Minisitiri w'ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yabigarutseho ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ya Sena yahuye na Minisitiri w'ubuzima baganira ku bibazo byagaragaye mu gikorwa imazemo iminsi cyo kumenya ibikorwa mu guteza imbere ubuvuzi bw’abafite ubumuga n’ingamba zihari zo kubishakira umuti. Minisitiri Nsanzimana Sabin yavuze ko imibare y’ibarura rusange ry’umwaka ushize yagaragaje ko abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka 5 ari 391,775 bangana na 3% y’abaturage bose, ubumuga […]

todayMay 18, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%