Kuri uyu wa Kane, umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum igisirikare cya Leta cyagabye ibitero bikaze by’indege ku mutwe wa RSF, mu bushyamirane bwabereye hafi y’inkambi ya gisirikare.
Ibitero by’indege z’igisirikare cya leta byibasiye abarwanyi ba Rapid Support Forces (RSF), byumvikanye mu mpande nyinshi z’ibice bituwe mu majyepfo ya Khartoum. Aha harimo n’ibiri hafi y’inkambi ya gisirikare ya Taiba, aho abasezerewe mu gipolisi, bafatanyije n’ingabo guhangana na RSF ku butaka, nk’uko ababyiboneye babivuze.
Igisirikare cya Sudani cyakoresheje indege n’ibisasu bikomeye, kigerageza gusubiza inyuma RSF, yakwirakwiriye mu bice binini bya Khartoum n’iby’imijyi yegereye uyu murwa mukuru, Bahri na Omdurman hakurya y’uruzi rwa Nile.
Iyo mirwano yadutse tariki 15 Mata uyu mwaka, yanageze mu ntara ya Darfur mu burengerazuba bwa Sudani no muri Leta ya North Kordofan no mu bindi bice by’igihugu. Ariko urugamba rumaranira ubutegetsi, rwibanze mu murwa mukuru.
Kuva ubu bushyamirane bwabahanganiye ubutegetsi bwatangira, abarenga miliyoni bamaze kuvanwa mu byabo.
Abakuru b’igisirikare bombi, yaba Abdel Fattah al-Burhan uyoboye ubutegetsi bwa gisirikare n’umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Dagalo uzwi kw’izina rya Hemedti, bivugwa ko bo bari i Khartoum, mu gihe cyose iyi mirwano imaze.
Post comments (0)