Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’igikomangoma Abdulaziz bin Salman Al Saud akaba na Minisitiri w’Ingufu wa Arabiya Saoudite.
Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku gutsura umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari mu bikorwa remezo.
Ibiganiro byabo kandi byagarutse ku busabe bwa Arabiya Saoudite, aho basabye u Rwanda kuyishyigikira kugira ngo ibashe kwakira Imurikagurisha ry’isi. Minisitiri w’ingufu muri Arabiya Saoudite yari aherekejwe na Faisal Alibrahim Minisitiri w’Ubukungu n’Igenamigambi.
Village Urugwiro yatangaje kandi ko Perezida wa Repubulika Paul yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Bangaladesh, Madamu Sheikh Hasina Wazed bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano w’u Rwanda na Bangladesh.
Peresida Kagame mu bandi bayoboazi yanahuye nabo harimo Michael Bloomberg washinze ikigo cyizwi nka Bloomberg gikora ibijyanye n’imari, ikoranabuhanga n’itangazamakuru.
Umukuru w’igihugu yakiriye aba bayobozi batandukanye I Doha muri Qatar, aho ari kuva kuva ku munsi w’ejo tariki 23 Gicurasi, akaba yaritabiriye inama yiga ku Bukungu Qatar Economic Forum iri kuba ku nshuro ya 3.
Umuhanzi Nel Ngabo, usanzwe ufashwa n’inzu Kina Music, yasohoye Album ye nshya ya gatatu, yise ‘Life Love&Light’, ikubiyeho indirimbo 13. Umuhanzi Nel Ngabo Iyi Album iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi barimo Ruti Joel na P Fla, yayisangije abakunzi b’umuziki we ku wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023. Nel Ngabo, Album yasohoye ikubiyeho indirimbo zirimo nka ‘My Heart’, yari amaze icyumweru ashyize hanze amashusho. Hariho kandi iyitwa ‘Reka nguteteshe’, ‘Arampagije’, ‘Woman’, ‘Ive’ […]
Post comments (0)