Inkuru Nyamukuru

BNR yasabye abantu kwirinda gukorana n’abatanga serivisi z’imari batabifitiye uruhushya

todayMay 23, 2023

Background
share close

Banku Nkuru y’u Rwanda (BNR), yaburiye abantu bose ibabuza kugana serivisi za sosiyete ya ‘Placier en Assurance Ltd’ ibasaba guhagarika gukorana na yo, kuko ikora mu buryo butemewe n’amategeko. Ni sosiyete ngo yiyitirira guha serivisi z’ubuhuza abafatabuguzi b’ubwishingizi nyamara itabifitiye uburenganzira butangwa na BNR.

Banku Nkuru y’u Rwanda

Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, rivuga ko ubuhuza mu by’ubwishingizi ari umurimo ugenzurwa na Banki ayoboye, nk’uko biteganywa n’amategego. Rikomeza rivuga ko amategeko ari yo agena ibigenderwaho mu kwemerera abahuza mu bwishingizi gukora, ndetse n’ibindi basabwa kugira ngo bemererwe gukora uwo murimo.

Igika cya gatatu gikomeza kigira kiti “Ni muri urwo rwego Banki Nkuru y’u Rwanda ishingiye ku mategeko yavuzwe ndetse n’amabwiriza rusange, iburira abantu bose ko ikigo cyitwa ‘Placier en Assurance Ltd’, kitemerewe gukora ubuhuza mu by’ubwishingizi. Bityo, umuntu wese uzabirengaho agakorana n’iki kigo azirengera ingaruka zabyo”.

Banki Nkuru y’Igihugu kandi iributsa abantu bose gukorana n’ibigo by’imari byemewe, harimo ibigo by’ubwishingizi, abahuza mu bwishingizi bigenga, ibigo by’ubwiteganyirize bwa pansiyo, amabanki ndetse n’ibigo by’imari iciriritse bibika amafaranga.

Ibindi bigo BNR yasabye abantu gukorana nabyo byemewe, ni ibitanga serivisi zo kwishyurana, ibiro by’ivunjisha, abatanga serivisi zo gucunga iby’abandi mu bwizerane ndetse n’ibigo by’imari bitanga inguzanyo gusa.

Iyi banki isoza ivuga ko urutonde rw’ibigo by’imari byemewe na yo biboneka ku rubuga rwayo rwa murandasi www.bnr.rw.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yahuye n’igikomangoma Abdulaziz bin Salman Al Saud wa Arabie Saoudite

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’igikomangoma Abdulaziz bin Salman Al Saud akaba na Minisitiri w’Ingufu wa Arabiya Saoudite. Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku gutsura umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari mu bikorwa remezo. Ibiganiro byabo kandi byagarutse ku busabe bwa Arabiya Saoudite, aho basabye u Rwanda kuyishyigikira kugira ngo ibashe kwakira Imurikagurisha ry’isi. Minisitiri w’ingufu muri Arabiya Saoudite yari aherekejwe na Faisal […]

todayMay 23, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%