Inkuru Nyamukuru

SENA yemeje ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

todayMay 24, 2023

Background
share close

Ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, Sena y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga watangijwe na Perezida wa Repubulika, hagamijwe guhuza amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’ Abadepite azaba muri 2024.

Umushinga w’itegeko ryo kuvugura itegeko nshinga wemerejwe ishingiro na Sena wari uherutse kwemezwa n’umutwe w’abadepite.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel niwe waje kugeza ku basenateri isobanura mpamvu ry’uyu mushinga.

Abasenateri bagaragaje ko guhuza amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite biri mu nyungu z’igihugu.

Gusa hari abasenateri bagiye bagaragaza impungenge ko kuvugurura zimwe mu ngingo mu myandikire bitiganywe ubushishozi bishobora guzateza ibibazo abaturage, bityo basaba ko zakwitabwaho mbere y’uko uyu mushinga uhinduka itegeko ugasohoka mu igazeti ya Leta.

Minisitiri w’ubutabera, Ugirashebuja yamaze impungenge abasenateri ndetse n’abanyarwanda ko ingingo ndetse n’inyito zahinduwe nta bibazo zizatera.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier yavuze ko uyu mushinga ugiye gusuzumwa n’inama y’abaperezida igizwe n’abayobozi b’amakomisiyo n’ababungirije hamwe n’abagize biro ya Sena.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda baba muri Senegal na Mali batanze inkunga yo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza

Nyuma y’ibiza byibasiye Intara z’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuna n’iy’Amajyepfo, byahitanye abasaga 130 mu ijoro ry’itariki ya 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2023, Abanyarwanda baba muri Senegal na Mali batanze inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibyo biza, ikabakaba miliyoni umunani z’Amafaranga y’u Rwanda. Uhereye ibumoso: Grégoire Mushyirahamwe, PS muri MINEMA Philippe Habinshuti na Benoît Kalisa Bisamaza Ku wa Kabri tariki ya 23 Gicurasi 2023, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti […]

todayMay 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%