Inkuru Nyamukuru

Abagize itsinda ‘Sauti Sol’ bakuyeho urujijo ku gutandukana kwabo

todayMay 26, 2023

Background
share close

Itsinda ry’abanyamuziki rikomoka muri Kenya, Sauti Sol ryakuyeho urujijo ku byavugwaga ko itandukana ryabo rishingiye ku mwuka mubi wari hagati yabo.

Amakuru yo gutandukana kw’aba bahanzi akomeje kwibazwaho

Mu cyumweru gishize, iri tsinda riri mu yakomeye ku mugabane wa Afurika, ryashyize hanze itangazo ko nyuma y’imyaka 20 bagiye gutandukana burundu, buri wese agakora ku giti cye.

Sauti Sol icyo gihe yatangaje ko mbere yo gutandukana bazabanza gukora ibitaramo bigera kuri 20 muri Canada, Leta Zunze ubumwe za Amerika n’u Burayi.

Mbere yo gufata ikiruhuko kitazwi igihe kizarangirira kugira ngo bibande ku mishinga ya buri muntu ku giti cye ariko, bijeje abafana ko uku kuruhuka kutavuye mu makimbirane ayo ari yo yose imbere mu itsinda.

Mu kiganiro baherutse kugirana na Ivy Awino, umunyamakuru ukomoka muri Kenya ukorera radiyo imwe muri Amerika, aba basore bagize Sauti Sol, batangaje ko nta bibazo cyangwa amakimbirane bafitanye nk’impamvu yatumye bafata umwanzuro wo gutandukana.

Bien-Aimé Baraza, yagize ati: “Uburyo twabyitwayemo ni iby’icyubahiro ku buryo abantu bamwe basa n’abatengushywe no kuba nta makimbirane twagiranye. Hari abashakaga kugaragaza ko byabaye ku bwo gushyamirana, ariko si ko byagenze. Turacyari inshuti nziza, kandi turacyari kumwe.”

Willis Chimano yakomeje ashimangira ko ibyo bakoze ari ibintu bisanzwe ku matsinda azwi ku isi.

Sauti Sol ubwo yashyiraga hanze itangazo rikubiyemo umwanzuro wo gutandukana, yashimangiye ko nubwo buri wese azaba akora ku giti cye ariko ubushuti n’ubuvandimwe basangiye bazabukomeraho kuko bafite byinshi bahuriyeho birimo ibikorwa by’ubucuruzi.

Ibi babitangaje mu rwego rwo kumara impungenge abafana babo batekerezaga ko umubano wabo ushobora kuzaba mubi nyuma yo gutandukana.

Bavuga ko kutazongera gukora nk’itsinda bizafasha buri wese gukurikirana imishinga ye ku giti cye mu rwego rwo kumufasha gutera imbere nk’umuhanzi.

Ibitaramo bizenguruka Canada, Leta Zunze ubumwe za Amerika n’u Burayi bizafasha abakunzi babo kongera kuryoherwa n’umuziki wabo.

Sauti Sol kandi ifite igitaramo giteganyijwe tariki 10 na 11 Kamena 2023 bari kumwe n’itsinda Boyz 2 Men ry’abanyabigwi mu njyana ya RnB rikomoka muri Amerika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abagororwa bashyiriweho ikigo bazajya bigishirizwamo mbere yo gusubira mu miryango yabo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangije ibikorwa byo kubaka ikigo kizifashishwa mu gutanga amasomo y’uburere mboneragihugu, n’izindi gahunda zirimo gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’izindi zijyanye no guhugura abagororwa bitegura kurangiza igihe cyabo cyo kugororwa. Ni Ikigo kigiye kubakwa mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi, kikazajya gitegurirwamo abagororwa bitegura gusubira mu miryango yabo nyuma yo kurangiza igihe cyabo cyo kugororwa bahabwa amasomo atandukanye nk’uko byasobanuwe na Komiseri Mukuru […]

todayMay 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%