Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Ukraine byiyemeje guteza imbere ubufatanye mu bya Politiki

todayMay 26, 2023

Background
share close

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yakiriye ndetse agirana ibiganiro na mugenzi we wa Ukraine, Dmytro Kuleba.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’umunsi umwe.

Kuleba yageze mu Rwanda nyuma y’aho ku wa Gatatu yari muri Ethiopia, aho yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Comores uyoboye uyu muryango, Azali Assoumani.

Minisitiri Dr. Vincent Biruta na Dmytro Kuleba bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya politiki hagati y’u Rwanda na Ukraine.

Dmytro Kuleba ari mu ruzinduko mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika aho yarutangiriye muri Maroc mu rwego rwo kurushaho kubyiyegereza muri iki gihe Igihugu cye gihanganye n’u Burusiya mu ntambara ndetse no gushyigikira Perezida Volodomyr Zelensky.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abagize itsinda ‘Sauti Sol’ bakuyeho urujijo ku gutandukana kwabo

Itsinda ry’abanyamuziki rikomoka muri Kenya, Sauti Sol ryakuyeho urujijo ku byavugwaga ko itandukana ryabo rishingiye ku mwuka mubi wari hagati yabo. Amakuru yo gutandukana kw’aba bahanzi akomeje kwibazwaho Mu cyumweru gishize, iri tsinda riri mu yakomeye ku mugabane wa Afurika, ryashyize hanze itangazo ko nyuma y’imyaka 20 bagiye gutandukana burundu, buri wese agakora ku giti cye. Sauti Sol icyo gihe yatangaje ko mbere yo gutandukana bazabanza gukora ibitaramo bigera kuri […]

todayMay 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%