Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye Kigali Today ko tariki 7 Kamena 2023, umuturage yatoraguye imbunda ebyiri mu murima ahinga, zishyikirizwa inzego z’umutekano.
CIP Rukundo avuga ko intwaro zatoraguwe zakuwe mu kirundo cy’amabuye ziri mu mashashi, bikekwa ko zasizwe n’abacengezi bigeze guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu myaka ya 1997 na 1998, ariko bakaza gutsindwa bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yagize ati “Ni intwaro za kera zishaje, umuturage yazibonye mu gishyinga arimo ahinga, biboneka ko zasizwe n’abacengezi”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko intwaro nk’izo zisenywa kuko ziba zishaje.Imbunda ebyiri zabonetse mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Kagari ka Makurizo, Umudugudu wa Makurizo II, zibonywe n’umuturage witwa Rwahama w’imyaka 43, zikaba ziri mu bwoko bwa M16 na G3.
Ni intwaro zakoreshwaga n’ingabo zo ku gihe cya Perezida Habyarimana, bihuzwa n’uko zaba zarahishwe n’abarwanyi b’abacengezi bigeze kuba muri uyu murenge mu 1998.
Akarere ka Rubavu kagiye kabonekamo intwaro zahishwaga n’abasikare bo ku gihe cya Perezida Habyarimana, bastinzwe bagahungira muri Zaire, izindi zihishwa n’abacengezi bameneshejwe nyuma yo gutera u Rwanda mu myaka ya 1997 na 1998.
Mu mpera za 2022, mu gisenge cy’amacumbi y’abarimu muri GS Rubavu, hakuwe imbunda yari ihishwe, ikaba yarabonywe n’umwarimu wari urimo gushakisha urufunguzo, aza kubonamo imbunda imaze igihe, yashaje itagikora.
Izindi ntwaro ziheruka kuboneka mu Karere ka Rubavu zabonetse muri Nzeri 2022 ahari gukorwa umuhanda uzahuza Umurenge wa Rugerero, Rubavu n’uwa Gisenyi, ahabonetse ibisasu 15 byari bitabye mu butaka.
Bikaba byari ibisasu byari bitabye mu nkengero z’umuhanda, ahari harabonetse n’ibindi bisasu byinshi ahari inkambi z’abasirikare 1994 ubwo ingabo za leta ya Habyarimana zarimo zihungira muri Zaire.
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Repubulika ya Santarafurika, aho yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA). Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Gen Kabarebe, uru ruzinduko arimo muri Repubulika ya Santarafurika yarutangiye ku wa Kane tariki 08 Kamena 2023. Gen Kabarebe, uretse kubonana n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga […]
Post comments (0)