Inkuru Nyamukuru

Twese dukwiye kwibona nk’abanyamigabane mu kubaka Igihugu cyacu – Madamu Jeannette Kagame

todayJune 9, 2023

Background
share close

Madamu Jeannette Kagame arashishikariza Abanyarwanda muri rusange, n’urubyiruko by’umwihariko, kwibona nk’abanyamigabane mu kubaka u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame aganiriza abitabiriye icyo gikorwa

Yabibwiye urubyiruko rusaga 1000 ruteraniye mu Karere ka Gisagara, kuri uyu wa 9 Kamena 2023, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29, urubyiruko rwishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahari kubera ibiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “Igihango cy’Urungano”.

Yagize ati “Mu Kinyarwanda tugira tuti ’Nta heza haruta iwanyu’. Abarwaniye iki Gihugu banezezwa no kubona muharanira kubaka u Rwanda. Twese dukwiye kwibona nk’abanyamigabane mu kubaka igihugu cyacu.”

Ahereye ku kuba urubyiruko rwifashisha cyane ikoranabuhanga muri iki gihe, yabasabye kurikoresha mu kwiyungura ubwenge, bakagira ubushishozi igihe bahitamo abo bakurikira ku mbuga nkoranyambaga, kuko ibizivugirwaho byose atari ukuri cyangwa ngo bibagirire umumaro.

Yunzemo ati “Mujye muhitamo neza, muhangane n’ibyo benshi mu rungano rwanyu bagwamo byo gushaka kugera kuri byinshi batavunitse, haba mu mbaraga cyangwa ubwenge bakanyura mu nzira z’ubusamo mwita short cuts.”

Yabasabye kandi kutemerera uwashaka ko birebera mu ndorerwamo y’amoko, kuko ntawe byigeze bigirira akamaro, no mu byo bakora byose bakabanza gufata umwanya wo gutekereza ku byemezo bafata.

Ati “Buri munsi mujye mufata umwanya wo gutekereza ku byiza cyangwa ibibi bishobora guturuka ku byemezo mufata no ku bikorwa mukora, haba mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe kiri imbere.”

Ahereye kandi ku kuba hari urubyiruko rumwe na rumwe byagaragaye ko rukoreshwa n’abashaka gusenya u Rwanda kandi rukemera kugira uruhare mu gupfobya Jenoside no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, yagize ati “Usenye Ubumwe bwacu, aba asenye igihugu cyose. Uru Rwanda ni rwo dufite rwonyine. Ubwo bumwe rero mubukomereho.”

Igihango cy’urungano cyateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Hatoraguwe intwaro bikekwa ko zahishwe n’abacengezi

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye Kigali Today ko tariki 7 Kamena 2023, umuturage yatoraguye imbunda ebyiri mu murima ahinga, zishyikirizwa inzego z’umutekano. CIP Rukundo avuga ko intwaro zatoraguwe zakuwe mu kirundo cy’amabuye ziri mu mashashi, bikekwa ko zasizwe n’abacengezi bigeze guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu myaka ya 1997 na 1998, ariko bakaza gutsindwa bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yagize ati “Ni intwaro […]

todayJune 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%