Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, ku wa Kane tariki ya 8 Kamena, yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Ni ubukangurambaga bwahawe inNgosanganyamatsiko igira iti: “Ikunde, ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, Tubyirinde”, bugamije kugaragariza urubyiruko ingaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima.
Kuri Club Rafiki, ahabereye ubu bukangurambaga, hari abanyeshuri benshi bari baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali.
Dr. Yvan Butera, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, yashishikarije urubyiruko rw’abanyeshuri kuvuga oya ku biyobyabwenge kugira ngo babashe kugera ku ndoto zabo.
Yunzemo ati: “Igihugu kirabakeneye, ni mwe muzavamo abayobozi b’ejo na ba dogiteri, ariko na none ntibishoboka igihe mwaba mwishoye mu biyobyabwenge kuko byabangiriza ubuzima ntimubashe kugira ubwo bushobozi.”
Kuva muri Nyakanga umwaka ushize, mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byakozwe, byafatiwemo abantu 237 mu Karere ka Nyarugenge. 230 muri bo bagejejwe mu nkiko nk’uko bitangazwa n’ubushinjacyaha, Kandi ko 55,4% ari urubyiruko.
Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, yashishikarije urubyiruko rw’abanyeshuri kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru ku babigurisha.
Post comments (0)