Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen

todayJune 9, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abayobozi baturutse muri Volkswagen aho bari mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu y’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’uru ruganda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kamena 2023.

Perezida Kagame yagiranye n’aba bayobozi ibiganiro birimo n’ibijyanye n’umushinga wo gukora imashini zihinga zikoresha amashanyarazi zigenewe abahinzi.

Mu 2021, Volkswagen Rwanda nibwo yatangiye kugerageza umushinga w’imashini zikoreshwa mu buhinzi (tractor) zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, aho igerageza ry’ibanze riri gukorerwa mu Bugesera.

Iyi mashini ikoresha batiri zishyirwamo umuriro bitandukanye n’izari zisanzwe zakoreshaga mazutu cyangwa se lisansi, ikora kandi imirimo itandukanye uhereye ku gutunganya ubutaka kugera ku gusarura.

Mu 2018 nibwo uruganda rwa Volkswagen rwatangiye ibikorwa byo guteranyiriza imodoka mu Rwanda. Umuhango wo gutangiza ibikorwa by’uru ruganda wayobowe na Perezida Paul Kagame.

Volkswagen yatangiye ibikorwa mu Rwanda intego ari uko izajya iteranya imodoka 1000 ku mwaka.

Izi modoka ziteranyirizwa mu Rwanda, ibikoresho byose bivanwa hanze cyane cyane muri Afurika y’Epfo ariko hari n’ibikoresho bituruka muri Argentine.

Uru ruganda rwa Volkswagen rwari rusanzwe rukorera muri Afurika y’Epfo, Kenya na Nigeria.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal yahaye umukoro Abofisiye bakuru basoje amasomo

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yabwiye Abofisiye bakuru baturutse mu bihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika ko bahanzwe amaso mu kubakira ku bumenyi bakesha amasomo bahawe, abasaba kurushaho gusigasira ubusugire bw’ibihugu bakomokamo. Abasoje amasomo bavuga ko bungutse ubumenyi bw’ingirakamaro Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 09 Kamena 2023, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari (Rwanda Defense Force Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ubwo […]

todayJune 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%