Inkuru Nyamukuru

Hasojwe amahugurwa mu bijyanye no gucunga ububiko bw’intwaro

todayJune 10, 2023

Background
share close

Ku wa Gatanu tariki ya 9 Kamena, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu ajyanye no kugenzura no gucungira umutekano ububiko bw’intwaro nto n’amasasu.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ikigo cyo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba gishinzwe kugenzura intwaro nto n’amasasu (RECSA), yitabiriwe n’abagera kuri 24 bo mu nzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS).

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko ayo mahugurwa ategurwa hagamijwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi abo mu nzego z’umutekano bakoresha intwaro mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati: “Gucunga neza intwaro ni ngombwa cyane kuko bifasha kuzamura umutekano, ituze n’umudendezo rusange hamwe no gukorera mu mucyo. Ububiko bw’intwaro budacunzwe neza bushobora kuba intandaro y’iturika ry’ibisasu bikomeretsa cyangwa bigahitana ubuzima ndetse no gusenya ibikorwaremezo n’ibikoresho n’ibikoresho bihenze.”

Yasabye abasoje amahugurwa kuzakoresha neza ubumenyi bakuye mu mahugurwa kugira ngo imicungire y’ububiko bw’intwaro irusheho gukorwa neza kandi kinyamwuga.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’igenamigambi muri RECSA, yavuze ko zimwe mu ngamba zo gukemura ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’intwaro nto mu karere ari ugucunga neza ububiko bw’intwaro hashyirwaho uburyo bw’imicungire y’intwaro zikoreshwa mu gihugu bukora neza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Intumwa ziturutse mu Ngabo z’u Bufaransa ziri mu ruzinduko mu Rwanda

Itsinda riturutse mu Ngabo z’u Bufaransa (FAF) riyobowe na Brig Gen Fabien Kuzniak, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane n’Amahanga, ryatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko iryo tsinda riri mu Rwanda kuva ku wa Kane tariki 08 Kamena, ryaje kugenzura ubufatanye burangwa hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa no kuganira ku mahirwe y’ubufatanye bugamije kwagura umubano hagati y’impande zombi. Abagize iryo tsinda bagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Ngabo […]

todayJune 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%