Bella Montoya, umukecuru w’imyaka 76 wo muri Ecuador basanze ari mu muzima ubwo bari bari kumwambika ngo bajye kumushyingura.
Mu cyumweru gishize nibwo Montoya byatangajwe ko yapfuye azize indwara yo guturika kw’imitsi y’ubwonko.
Nyuma y’amasaha atanu byemejwe ko yitabye abo mu muryango we ubwo bwamwambikaga bitegura kujya kumushyingura ngo batunguwe no kubona agihumeka.
Montoya yahise asubizwa mu bitaro igitaraganya ndetse Minisiteri y’Ubuzima ishyiraho itsinda ryihariye ryo kumukurikirana no gukora iperereza ku byaye.
Mu itangazo, iyi Minisiteri yatangaje ko uyu mukecuru yabitswe ko yapfuye nyum y’uko umutima uhagaze ndetse kandi n’ibikorwa byo kugerageza kumurokora ntacyo byari byatanze.
Kugeza ubu uyu mukecuru ari gukurikiranirwa mu bitaro abaganga bari batangarijemo ko yitabye Imana.
Umuhungu w’uwo mukecuru, Gilber Rodolfo Balberán Montoya, yatangaje ko nyina bamugejeje mu bitaro saa tatu za mu gitondo, bigeze saa sita bamubwira ko yapfuye. Nyuma y’umwanaya munini ari mu isanduku bitegura kumushyingura nibwo uyu muryango wavumbuye ko akirimo umwuka.
Umuhanzi Burna Boy ukomoka muri Nigeria, yahaye impano y’umukufi ukoze muri Diyama igihangange akaba n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Thierry Henry, wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Arsenal. Burna Boy amaze kwambika umukufi Thierry Henry Byabaye ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, ubwo Burna Boy kugeza ubu ufatwa nk’uwa mbere muri Afurika, yari amaze gutaramira abafana mbere y’umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, wahuje Man City na Inter Milan. […]
Post comments (0)