Inkuru Nyamukuru

Abaturutse mu Ishuri rya gisirikare mu Budage bari mu ruzinduko mu Rwanda

todayJune 13, 2023

Background
share close

Itsinda ry’abanyeshuri 20 bo mu Ishuri rya gisirikare ry’i Hamburg mu Budage, bari mu rugendo mu Rwanda rwatangiye kuva ku ya 10 rukazageza ku ya 17 Kamena 2023.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, aba banyeshuri basuye icyicaro gikuru cya RDF giherereye ku Kimihurura.

Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, bakiriwe na Brig Gen Patrick Karuretwa, uyobora Ishami rishinzwe imikoranire mpuzamahanga mu bya gisirikare muri RDF, na Brig Gen Ronald Rwivanga, umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda.

Ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aba banyeshuri basobanuriwe urugendo rwo guhinduka kwa RDF, nyuma y’aho urugamba rwo kubohora Igihugu rurangiriye mu 1994.

Aba banyeshuri biga muri iri shuri ry’i Hamburg, baturuka mu bihugu birimo u Budage, u Bwongereza, Slovakiya, Suwede na Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Biteganyijwe ko bazahura banagirane ibiganiro n’amatsinda aharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’abandi bakora mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo gusobanurirwa urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kugera ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umukecuru warumaze iminsi apfuye basanze agihumeka ubwo yaragiye gushingurwa

Bella Montoya, umukecuru w’imyaka 76 wo muri Ecuador basanze ari mu muzima ubwo bari bari kumwambika ngo bajye kumushyingura. Mu cyumweru gishize nibwo Montoya byatangajwe ko yapfuye azize indwara yo guturika kw’imitsi y’ubwonko. Nyuma y'amasaha atanu byemejwe ko yitabye abo mu muryango we ubwo bwamwambikaga bitegura kujya kumushyingura ngo batunguwe no kubona agihumeka. Montoya yahise asubizwa mu bitaro igitaraganya ndetse Minisiteri y’Ubuzima ishyiraho itsinda ryihariye ryo kumukurikirana no gukora iperereza […]

todayJune 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%