Umugore w’imyaka 26 wo mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza Akarere ka Musanze, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri ari muri koma, nyuma yo kunywa umuti batera mu myaka witwa Rocket, ubwo yakekaga ko umugabo we yamwibye amafaranga.
Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku itariki 12 rishyira itariki 13 Kamena 2023, aho ubuyobozi bwamenye amakuru butabaye bumusanga mu rugo arembye, ari nabwo batumije Imbangukiragutabara imugeza mu bitaro bya Ruhengeri agihumeka.
Amakuru ava mu baturanyi be, avuga ko uwo mugore yagiye kureba aho yari yabitse amafaranga, ayabuze akeka ko mu bayibye haba harimo n’umugabo we, ngo ahita afata icyemezo cyo kunywa uwo muti.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza, Dushimire Jean, yavuze ko ubwo yamenyaga ayo makuru yasabye Gitifu w’Akagari ka Nyarubuye uwo mugore atuyemo, kwihutira kumugeza mu bitaro, dore ko we ngo yari yakoreye irondo mu Kagari ka Bumara.
Nk’uko Gitifu Dushimire akomeza abivuga, ngo ubwo uwo mugore yiyahuraga umugabo we ntabwo yari yagatashye, avuga ko umubare w’ayo mafaranga yibwe atigeze abasha kuwuvuga nyuma y’uko yari arembye.
Hakomeje gukekwa ko ari umugabo waba wayibye, dore ko ubwo bari batumije imbangukiragutabara uwo mugabo yahize aza bigaragara ko yanyoye, gusa Gitifu Dushimire avuga ko nta gihamya cyerekana ko ayo mafaranga yibwe n’umugabo.
Ati “Ntabwo tuzi umubare w’ayibwe n’uwayibye ntabwo azwi, ubwo twatekerezaga gushakisha umugabo ngo tumukurikirane yahise aza muri iryo joro yasinze, anaherekeza umugore we ku bitaro. Ntabwo twavuga ko umugabo yigeze yihisha, nta n’uwahita yemeza ko ari we wayibye”.
Ku wa mbere tariki ya 12 Kamena, abapolisi 40 batangiye amahugurwa arebana n'ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye. Ni amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, abera mu kigo cya Polisi cy'amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe amahugurwa n'ubushakashatsi (UNITAR). Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abapolisi bushingiye ku bipimo Mpuzamahanga ngenderwaho mu kubungabunga amahoro mu bijyanye no kuyobora […]
Post comments (0)