Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023 yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cya RDF avuga kuri bimwe mu byatumye abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye 116 birukanwa ku mirimo yabo ndetse 112 muri bo amasezerano yabo araseswa.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald RwivangaBrig Gen Ronald Rwivanga yanatangaje ibyatumye bamwe mu Bajenerali babiri bo mu Ngabo z’Igihugu birukanwa, asobanura ko harimo ubusinzi bukabije ndetse no gusuzugura inzego za gisirikare.
Ati “Impamvu nyamukuru yatumye tubahamagara twagira ngo tubasobanurire impamvu yatumye tubagezaho itangazo rijyanye n’icyemezo cyo gusezerera abasirikare bo mu rwego rwa Ofisiye 116 birukanywe ku mirimo yabo, ndetse 112 muri bo amasezerano yabo agaseswa.”
Brig Gen Rwivanga avuga ko umuntu wese ukora ibikorwa bitesha agaciro umwuga wa Girikare ariko nanone ibyo bikorwa bishobora kuba byatuma uwo muntu akurikiranwa n’amategeko harimo ubusinzi bukabije, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi.
Ati “ Reka mpere ku basirikare bakuru baherutse kwirukanwa mu ngabo z’u Rwanda: Maj Gen Aloys Muganga yazize ubusinzi naho Brig Gen Francis Mutiganda azira icyaha cyo gusuzugura inzego za gisirikare”.
Ku itariki 07 Kamena, 2023 ni bwo Minisiteri y’Ingabo yasohoye itangazo ry’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ryirukana abasirikare abasirikare 116 mu ngabo z’igihugu ndetse n’abandi 112 amasezerano yabo araseswa.
Post comments (0)