Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye abayobozi bakuru ba KIFC

todayJune 21, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC), Tidjane Thiam n’Umuyobozi Mukuru wacyo, Nick Barigye.

Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi mu biro bye ku wa 20 Kamena 2023, baganira ku nama y’iminsi itatu yiga ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu Mabanki, FinTech.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku bijyanye n’Ihuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki riri kubera i Kigali.

Iyi nama yatangiye ku wa Mbere, yateguwe n’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC) ku bufatanye n’Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari cyashinzwe na Banki Nkuru y’Igihugu ya Singapore (MAS).

Guverinoma yashyizerho Kigali International Financial Centre mu gufasha ishoramari mpuzamahanga n’iryo ku Mugabane wa Afurika.

KIFC yatangiye ibikorwa byayo mu 2020, ifite intego yo guhindura u Rwanda icyicaro cy’ishoramari ku Mugabane wa Afurika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

BK yasinye amasezerano y’ubufatanye na IFC agiye gufasha abacuruzi

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, Banki ya Kigali (BK) yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Imari (International Finance Corporation - IFC), agamije gufasha abacuruzi. Ni amasezerano azafasha abacuruzi cyane cyane abato ndetse n’abaciriritse kugura ndetse no kohereza ibicuruzwa mu bihugu by’amahanga, babifashijwemo na BK, mu kubona inguzanyo mu buryo bworoshye. Aya masezerano azafasha abashaka kohereza ndetse no gutumiza mu mahanga ibicuruzwa, kubikora badahenzwe, kubera ko […]

todayJune 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%