Inkuru Nyamukuru

Perezida Biden yise Xi Jinping w’u Bushinwa umunyagitugu

todayJune 21, 2023

Background
share close

Perezida w’Amerika Joe Biden yise mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jinping umunyagitugu, mu ijambo yavugiye muri leta ya California mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo kwifashisha mu kwiyamamaza kwe mu matora yo mu mwaka utaha.

Avuze aya magambo nyuma y’umunsi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken ahuye na Perezida Xi mu biganiro byabereye i Beijing, byari bigamije guhosha ubushyamirane hagati y’ibi bihugu bibiri by’ibihangange.

Perezida Xi yavuze ko hari intambwe yatewe muri ibyo biganiro i Beijing, mu gihe Blinken yagaragaje ko impande zombi ziteguye kugirana ibindi biganiro.

Ubushinwa bwavuze ko “bwamaganye bikomeye” ayo magambo ya Biden.

Muri icyo gikorwa cyo gukusanya inkunga cyabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri, Perezida Biden yanavuze ko Xi yakojejwe isoni n’ubushyamirane bwa vu8ba hano bujyanye n’igipurizo cy’u Bushinwa, gishinjwa gukora ubutasi, cyaturikirijwe mu kirere cy’Amerika kigahanurwa.

Amerika n’Ubushinwa bimaze igihe kirekire bishyamiranye kubera uruhuri rw’ibibazo birimo nk’ubucuruzi, uburenganzira bwa muntu, na Taiwan.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Zambia

Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 20 Kamena, muri Serena Hotel i Kigali. Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ku wa kabiri nibwo yatangiye uruzinduko rwe mu Rwanda, rugamije gushimangira umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwa Hichilema, ari igihamya cy’ubushuti hagati y’abaturage […]

todayJune 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%